Itangazo rya Minisiteri y’Intebe ryatangaje ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Nelly Mukazayire Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya mu mezi ane ashize.
Mukazayire Nelly yari asanzwe muri iyi Minisiteri ari Umunyamabanga uhoraho.
Undi wahawe inshingano muri iyi Minisiteri ni Rwego Ngarambe wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo, ubu akaba yagizwe Umunyamabanga wa Leta.
Ibindi bikubiye muri iri tangazo ni uko Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta muri Minisiteri y’Imari n’igenamigambi.
Yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri iyo Minisiteri.
Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika.
Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi.
Abandi bahawe imirimo harimo Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Parfait Busabizwa wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo( iyi ni Congo-Brazzaville).
Olivier Kayumba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique, Maj Gen Joseph Nzabamwita wari Umujyanama wa Perezida mu by’Umutekano aba Ambasaderi w’u Rwanda muri Burusiya.
Lambert Dushimimana wahoze ari Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bw’Ubuholandi naho Amb. Vincent Karega aba Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Jean Claude Musabyimana wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, asimbuye Charles Munyaneza wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya.
François Régis Uwayezu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo.
Uwayezu yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi mukuru kandi yigeze kuba Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Vice Chairman wa APR FC.
Mu bandi bahawe imirimo harimo Brave Ngabo wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, naho Ariane Zingiro aba Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Igenamigambi n’Ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi , MINECOFIN.