Saa munani z’amanywa(2h00pm) nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rutangaza niba rwasanze ubusabe bw’ubwunganizi bw’uko rudafite ubushobozi bwo kuburanisha urubanza Alfred Nkubiri aregwamo uruhare mu inyerezwa rya toni nyinshi z’ifumbire bufite cyangwa budafite ishingiro.
Iburanisha riheruka ryabaye kuwa Gatanu taliki 11, Ukuboza, 2020.
Icyo gihe abunganira umunyemari Alfred Nkubiri bavuze ko basanga ikirego aregwa cyagombye kujyanwa mu nkiko z’ubucuruzi aho kujyanwa mu nkiko ziburanisha ibyaha nshinjabyaha.
Ubwunganizi bwavuze ko kiriya kirego kitagombye kuburanishwa na ruriya rukiko kuko ari icyaha cy’ubucuruzi.
Umwe mu bunganizi be witwa Me Uwizeyimana yavuze ko byose bishingiye ku masezerano ENAS ya Nkubiri yagiranye na MINAGRI kandi ngo ni amasezerano y’ubucuruzi.
Me Uwizeyimana yavuze ko ibaruwa bafite igaragaza ko amasezerano ikigo ENAS ya Nkubiri cyagiranye na MINAGRI yari ay’ubucuruzi bityo iyi Minisiteri ikaba yarasabye Ubugenzacyaha gukurikirana Nkubiri kuko atayubahirije.
Asanga rero urubanza rwagombye kujya mu nkiko z’ubucuruzi aho kuza mu manza nshinjabyaha.
Undi mwunganizi wa Nkubiri yagarutse kuri raporo Taarifa ifitiye Kopi, avuga ko urukiko rwagombye gusuzuma niba imyanzuro igaragara kuri paji ya 14 yiriya raporo idafite ishingiro, bityo ikaba yagenderwaho.
Avuga ko iriya raporo abona nta kindi cyayisimbura kuko yuzuye byose bifite aho bihuriye na kiriya kibazo.
Yasabye kandi abacamanza kuzareba muri iriya myanzuro kuko hari ahavugwamo ko abakurikiranwa batagombye kubonekamo Nkubiri n’Ikigo cye ENAS.
Umwe mu bacamanza yavuze ko abunganira uregwa bavuga neza aho bifuza ko urubanza ruregwamo Nkubiri Alfred rwajyanwa kuko umwe yasabye ko rwajya mu nkiko z’ubucuruzi, undi agasaba ko rwajya mu nkiko z’imanza mbonezamubano.
Bamusubije ko basuzumye basanga hari ingingo ivuga ko urubanza nka ruriya rujyanwa mu nkiko z’ubucuruzi.
Umucamanza wari uyoboye Inteko iburanisha yanzuye ko umwanzuro ku busabe bw’abunganira Alfred Nkubiri uzasomwa ku wa Mbere taliki 14, Ukuboza, 2020 saa munani zuzuye z’amanywa(2h00pm).