Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwe Mu Bakingiwe COVID-19 Arembeye I Nyarugenge
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Umwe Mu Bakingiwe COVID-19 Arembeye I Nyarugenge

admin
Last updated: 07 July 2021 8:34 am
admin
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Lt Col Mpunga Tharcisse yavuze ko n’ubwo inkingo za COVID-19 zitanga ubushobozi bwo kutaremba, hari umwe mu bahawe inkingo zombi uri mu bitaro.

Ubusanzwe inkingo zitangwa zizewe ko zituma umuntu atagera aho ajyanwa mu bitaro hafi 100%.

Dr Mpunga yavuze ko  mbere abantu barembaga ari abari bakuze bo mu myaka 80 no hafi yayo, none virus igenda yongera ubukana ku buryo n’abato ibica.

Haheruka no gupfa uruhinja rw’iminsi itanu.

Yavuze ko mu gihe u Rwanda rutarabona inkingo rukeneye abantu barushaho kwirinda, kuko virus irimo kuzahaza abantu kurusha mbere.

Ni kimwe n’abakingiwe, nabo ngo bagomba kwirinda cyane kuko bashobora kwanduza abandi, cyangwa nabo bakaba baremba.

Yari kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kabiri.

Ati: “Iyo wakingiwe urandura, n’uyu munsi tuvugana dufite umurwayi umwe uri muri babandi barembye cyane wakingiwe izo nkingo zose, ari Nyarugenge. Ariko abakingiwe n’ubwo barwara iyo virus, kuko baba bafite ba basirikare bituma bahangana na virus bakayinesha, ntibe yabazahaza, ngo arware arembe, kandi akanayikira vuba. Ariko arayanduza, ari nacyo kigoranye.”

Dr Lt Col Mpunga Tharcisse avuga ko uwagize amahirwe yo gukingirwa mbere,  bitatewe n’uko ari Umunyarwanda kurusha abandi ahubwo ngo ni amahirwe yagize.

Yabasabye kudapfusha ubusa ayo mahirwe ntibayafate nk’aho abahesha uburenganzira bwo kwanduza abandi.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi 391.

Ibitaro bya Nyarugenge byakira abarwaye COVID-19
TAGGED:COVID-19Dr Mpunga Tharcissefeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Intasi Nkuru Za Gisirikare Z’U Rwanda, U Burundi, Tanzania, Congo-Kinshasa na Uganda Zahuye
Next Article Uko Umukino W’Ububanyi N’Amahanga Hagati Y’U Rwanda Na Uganda Uteye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?