Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze Dr Lt Col Mpunga Tharcisse yavuze ko n’ubwo inkingo za COVID-19 zitanga ubushobozi bwo kutaremba, hari umwe mu bahawe inkingo zombi uri mu bitaro.
Ubusanzwe inkingo zitangwa zizewe ko zituma umuntu atagera aho ajyanwa mu bitaro hafi 100%.
Dr Mpunga yavuze ko mbere abantu barembaga ari abari bakuze bo mu myaka 80 no hafi yayo, none virus igenda yongera ubukana ku buryo n’abato ibica.
Haheruka no gupfa uruhinja rw’iminsi itanu.
Yavuze ko mu gihe u Rwanda rutarabona inkingo rukeneye abantu barushaho kwirinda, kuko virus irimo kuzahaza abantu kurusha mbere.
Ni kimwe n’abakingiwe, nabo ngo bagomba kwirinda cyane kuko bashobora kwanduza abandi, cyangwa nabo bakaba baremba.
Yari kuri Televiziyo Rwanda kuri uyu wa Kabiri.
Ati: “Iyo wakingiwe urandura, n’uyu munsi tuvugana dufite umurwayi umwe uri muri babandi barembye cyane wakingiwe izo nkingo zose, ari Nyarugenge. Ariko abakingiwe n’ubwo barwara iyo virus, kuko baba bafite ba basirikare bituma bahangana na virus bakayinesha, ntibe yabazahaza, ngo arware arembe, kandi akanayikira vuba. Ariko arayanduza, ari nacyo kigoranye.”
Dr Lt Col Mpunga Tharcisse avuga ko uwagize amahirwe yo gukingirwa mbere, bitatewe n’uko ari Umunyarwanda kurusha abandi ahubwo ngo ni amahirwe yagize.
Yabasabye kudapfusha ubusa ayo mahirwe ntibayafate nk’aho abahesha uburenganzira bwo kwanduza abandi.
Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu basaga ibihumbi 391.