Umwe Mu Bayobozi b’Umutwe wa ADF Yatawe Muri Yombi

Inzego z’umutekano za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zataye muri yombi Benjamin Kisokeranio, umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba wa Allied Democratic Forces (ADF) ukorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

Yafashwe mu gihe Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije n’iza Uganda (UPDF) zikomeje ibitero bihuriweho, ku birindiro by’umutwe wa ADF mu bice bya Ituri.

Inzego z’umutekano za RDC zatangaje ko Kisokeranio yafatiwe muri Uvira ashaka kujya mu Burundi, afatanwa pasiporo ya RDC aho yakoreshaga amazina ya Djimy Kilalo Kasereka.

Niwe wari uyoboye igice cya ADF gishamikiye kuri Jamil Mukulu, kitemeranya n’igishamikiye kuri Musa Baluku uyobora ADF.

- Advertisement -

Mbere Benjamin Kisokeranio yari ashinzwe ibijyanye n’ubutasi n’imari muri ADF.

Ni umuntu wa kabiri ukomeye muri ADF ufashwe, nyuma ya Jamil Mukulu watawe muri yombi mu 2015.

Ni mu gihe abandi benshi bamaze kwicwa barimo Kayiira Mohamed waguye mu mirwano na FARDC mu 2018, Rashid Hood Lukwago wishwe mu 2016 na Kasade Karume wishwe mu 2015.

 

 

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version