Umwe Mu Bayobozi b’Umutwe w’Iterabwoba Muri Cabo Delgado Yafashwe

Ingabo za Mozambique zatangaje ko zataye muri yombi umwe mu bayobozi b’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Islamic State, afatirwa mu karere ka Nangade mu majyaruguru y’Intara ya Cabo Delgado.

Ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byatangaje ko uwo mugabo ufite ubwenegihugu bwa Tanzania yitwa Ali, afite imyaka 39.

Yafatanywe n’abandi barwanyi batandatu b’uriya mutwe, yemera ko yari umwe mu bayobozi bashinzwe kwinjiza abarwanyi bashya mu bikorwa by’iterabwoba no kuyobora ibitero bitandukanye.

Hari amakuru ko yasubiye muri Mozambique mu 2017 avuye hanze y’igihugu, akaba umwe mu bayoboye ibitero byagabwe mu mujyi wa Mocímboa da Praia ubwo ibi bikorwa by’iterawoba byatangiraga gufata indi ntera. Ni ibitero byaguyemo abasivili benshi.

- Advertisement -

Uyu mugabo afashwe mu gihe mu karere ka Nangade hamaze iminsi hari ibibazo by’umutekano muke.

Nibura mu byumweru bibiri bishize, umutwe w’iterabwoba ugendera ku mahame akaze yitirirwa idini ya Islam, wagabye ibitero ku baturage mu duce turindwi.

Ni uduce twa 3 de Fevereiro, Litingina, Luneke, Chindolo, V Congresso na Chiduadua, ndetse igitero giheruka cyagabwe mu gace ka Limualamuala ku wa Gatadatu.

Cyahitanye abaturage batandatu b’inzirakarengane, bari mu birori gakondo.

Ibinyamakuru byo muri Mozambique bivuga ko ubwo bwicanyi bwakoranwe ubugome bukomeye, kuko muri abo bantu batandatu bishwe harimo bane barashwe, naho babiri bicwa baciwe imitwe.

Bivugwa ko icyo gitero cyagabwe abasirikare bari bahoze bacunze umutekano w’abaturage bamaze kuhatirimuka.

Bikekwa ko hari abantu bari rwagati mu baturage bakorana n’iriya mitwe y’iterabwoba, ari nabo batanze amakuru.

Ingabo z’u Rwanda na Polisi birimo gufasha mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, guhera muri Nyakanga umwaka ushize.

Ibihugu byombi biheruka kwemeranya ko u Rwanda ruzanatanga umusanzu mu kubaka no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano za Mozambique, zaba igisirikare na Polisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version