Umwe Muri Batanu Bagororewe Mu Bigo By’Igororamuco Asubirayo

Umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco( Rtd) CP  Faustin Ntirushwa avuga ko ubushakashatsi bakoze baje gusanga umwe mu bantu batanu bagororewe mu bigo by’igororamuco hirya no hino mu Rwanda,  asubira yo.

Ikigo kinini muri ibyo bigo ni icy’ i Wawa mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Hari ikigo kigorora abantu bakuru bagaragaweho imyitwarire ibangamiye ituze rusange ry’Abanyarwanda, hanyuma abagorowe bagasubizwa mu muryango mugari.

Ubwo yasubizaga uko bigenda ku bantu bagororewe Iwawa iyo bagaruwe mu muryango nyarwanda, Faustin Ntirushwa yavuze ko abenshi baba abantu bazima kuko umwe mu bantu batanu ari we wongera akananirana, agasubira yo.

- Advertisement -
Faustin Ntirushwa

Kuba benshi mu bagororewe yo basubira mu buzima busanzwe bagatanga umusaruro, Ntirushwa avuga ko biterwa n’uko baba barumvise amasomo bahawe kandi na sosiyete ikabakira neza, bakayisangamo.

Yabwiye RBA ko kugorora abantu bitangirana no gukumira icyatuma baba babi.

Iryo kumira ritangirira mu miryango aho abaturage bamenyeshwa ububi bwo kwitwara nabi mu bandi, abana bakigishwa imyitwarire iboneye ya Kinyarwanda, byahama bakabikurana.

Iryo baryita ‘igororamuco rishingiye ku muryango.’

Iyo abana banze cyangwa abandi bantu bakuru bakomeje kuba babi, bigatuma baba ikibazo ku muryango, Ntirushwa avuga ko ari bwo biba ngombwa ko bagororerwa mu bigo ngororamuco birimo icya Gitagata mu Karere ka Bugesera, icya Nyamagabe n’icya i Wawa mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Boneza.

I Wawa hajya abahungu n’abagabo GUSA n’aho i Nyamagabe hakajya abakobwa n’abagore GUSA.

Iyo abakeneye kugororwa bageze aho bibera, babanza kuganirizwa n’abahanga mu mitekerereze ya muntu hakumvwa icyabateye iyo myitwarire hanyuma bikagaragaza aho umuntu yahera atanga inama cyangwa amasomo yo kugorora.

Akenshi abantu basubiza ko ibibazo byabateye imyitwarire itaboneye byaturutse mu miryango yabo, mu rungano, mu buhemu bakorewe n’abandi urugero nk’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyo umuntu yaciyemo mu buzima bwe bwose.

Abana bo bagerwaho n’ingaruka z’amakimbirane mu miryango, ugasanga ntibazi urukundo rwa kibyeyi, bagahunga iwabo bakajya gushakira amahoro mu muhanda.

Urubyiruko akenshi ruzira urungano rubi, ibyo bita ‘ikigare.’

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe igorora ivuga ko guhera mu mwaka wa 2010, Abanyarwanda 53,000 ari bo bamaze kugororerwa mu bigo bitandukanye bikorera mu bice twanditse haruguru.

Muribo, abagore ni 2000, abana bakaba bagera ku 10,000.

U Rwanda rwishimira ko umubare w’abagaruka mu bigo by’igororamuco ugabanuka kuko ngo ahandi barenga umwe kuri  batanu mu babigarukamo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version