Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abafite ubumuga bo mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana bemeza ko kugira ubumuga ‘ubwabyo’ bitababuza kwiteza imbere no kugirira abandi akamaro.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo bizihizaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga, abafite ubumuga bo muri aka gace bahawe inka n’andi matungo magufi, bemeza ko amata zizabaha azabarerera abana, ifumbire ikazazamura umusaruro w’ibyo bahinga.

Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo mu mutwe witwa “Disability Inclusion Rwanda (DIR) niwo wagabiye bagenzi babo mu Murenge wa Muyumbu, Akagari ka Murehe.

Bahuriye ku Murenge wa Muyumbu baganira ku mbogamizi bahura nazo n’uko bakomeza kunoza imibereho myiza, imikorere n’imikoranire ngo batere iterambere.

Abo mu Muryango Nyarwanda Disability Inclusion Rwanda bavuga ko boroje bagenzi babo muri gahunda bise Ndemera Ndeme, igamije kuzamura abagabiwe ngo nabo bazagabire abandi.

Aborojwe ni abo mu miryango 27 kandi buri muryango worojwe ufite umuntu umwe ufite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa ubukomatanyije.

Uwavuze mu ijwi ry’abandi borojwe witwa Eliphaz Ntezimana usanzwe uhagarariye Inama y’lgihugu y’Abafite ubumuga (NCPD) mu Murenge wa Muyumbu yashimye ubuyobozi bwa Leta bwabatekerejeho bukorana n’uriya muryango baraboroza.

Ati: “Turashima ko mwaje kutwunganira kandi ndashima n’abo mu miryango iri hano kuko bacitse ku byo guhisha abana mu gikari, mu byumba n’ahandi.”

Yagaragaje intambwe yamaze guterwa kuko abafite ubumuga basigaye banavugira k’umugaragaro ibibazo byabo ‘nta mususu’.

Ku rundi ruhande, abafite ubumuga bo muri kariya gace ibyabo byose ntibiranoga.

Ibibazo bafite bikubiyemo ko mu mashuri asanzwe batakira abana bafite ubumuga, abarimu badafite ubumenyi bwo kwigisha abana nk’abo, kubura ubushobozi-faranga bwo kwita ku mibereho by’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe, kanenwa, kubaheza, gupyinagaza abafite ubumaga bwo mu mutwe n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w’Umuryango Disability Inclusion Rwanda Mukabalisa Félicité yashimye Leta y’u Rwanda n’abayobora inzego z’ibanze mu kwita no gufasha abantu bafite ubumuga.

Yavuze ko mu Muryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo mu mutwe bazakora uko bashoboye bagateza imbere bagenzi babo.

Atı: “Muri Disability Inclusion Rwanda, dushyigikiye umuryango udaheza kandi uteza imbere imibereho myiza y’abafite ubumuga.”

Borojwe amatungo magufi ngo azabakenure

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yari umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Muyumhu witwa Adolphe Gashumba akaba yaravuze mu izina ry’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu.

Ubutumwa bwe bwijeje abafite ubumuga ko bagiye gushyira imbaraga mu kugabanya imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo kugira ngo nabo hagire uruhare mu iterambere ryabo.

Yasabye abaturage guhindura imyumvire bakımakaza imigirire idaheza abafite uhumuga no gushyigikira umuryango muri rusange udaheza.

Abafite ubumuga basabwe kutitinya bakitabira gahunda za Leta kandi Gashumba yizeza Umurvango Disability Inclusion Rwanda ubufatanye bwaba ubw’Umurenge n’ubw’Akarere ka Rwamagana mu rwego rwagutse.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version