Kazungu Denis watawe muri yombi muri Nzeri 2023 ubwo abagenzacyaha bavumburaga umwobo yatabyemo imirambo y’abo yemera ko yishe, akaza no kubihamwa mu rukiko yatangaje ko azajuririra igihano cya burundu yahawe.
Yari yaramijwe n’urukiko ibyaha 10 yaregwaga n’ubushinjacyaha, ahanishwa gufungwa burundu no gutanga indishyi z’akababaro za Miliyoni Frw 30 ku bagizweho ingaruka n’ibikorwa bye.
Biteganyijwe ko azaburana mu bujurire mu Rukiko rukuru rwa Kigali ruri i Nyamirambo.
Ibyaha yahamijwe ni ibyo kwica ku bushake, gusambanya ku gahato, iyicarubozo, kwinjira mu makuru ya mudasobwa cyangwa uruhererekane rwa mudasobwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, guhisha umurambo, gukoresha ibikangisho no gufungira umuntu ahatemewe.
Mu iburanisha ryabanjirije isomerwa rye, Kazungu yemeye ibyaha asaba imbabazi no koroherezwa ibihano n’Urukiko, akemeza ko akwiriye koroherezwa kuko yatanze amakuru yari akenewe mu gihe cy’iperereza.
Umwobo basanzemo imibiri yemera ko ari iy’abantu yishe wari uri mu Kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.