Abayobozi b’Akagari ka Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo nyuma yo kumenya ko umukecuru Mukandoli Ange ashonje babisomye kuri Taarifa Rwanda, bagiye kumusura imbokoboko.
Aho bahagereye saa yine za mu gitondo kuri uyu wa Mbere Tariki 09, Kamena, 2025, basize bamwijeje ko butari bwire batamugejejeho ibiribwa ariko ahagana saa kumi n’imwe yatubwiye ko bwije nta kintu we n’umuhungu we wa bucura bahawe.
Mukandoli yatubwiye ati: “Mu gitondo bambwiye ko bari bugaruke banzaniye icyo ndya, ariko bwije ntacyo mbonye”.
Avuga ko abamusezeranyije ubwo bufasha ari Gitifu na Mudugudu ndetse na DASSO.
Mu ijwi rinaniwe, avuga ko ashonje, akeneye amata, umuceri n’ibishyimbo bikaba byaramuzanzamura.
Bucura bwe Celestin Kabayiza avuga ko uwo Gitifu ari uw’Umurenge na DASSO bazanye n’imodoka bayisiga hirya y’urugo.
Yunzemo ko ubuyobozi bwabasezeranyije no kubaha amavuta yo guteka n’imbuto.
Kabayiza yabwiye Taarifa Rwanda ko abandi bana n’abuzukuru b’uriya mubyeyi bahamagawe n’ubuyobozi bubabaza impamvu batamufasha.
Babubwiye ko bagiye kugerageza uko bashoboye kuko nabo basanzwe ari abahinzi borozi.
Babwiye ubuyobozi ko ntako batari baragize ngo bamwiteho ariko ubushobozi bubabana buke.
Abajijwe icyo yifuza, Kabayiza yagize ati: “Icyifuzo ni uko niba batwijeje ibintu, babiduha, tukabona imibereho”.
Taarifa Rwanda izi ko guhera mu mpera z’Icyumweru gishize, uyu muryango wari utunzwe n’ibiribwa wagenewe n’abaturage bishyize hamwe bakusanya imfashanyo.
Icyakora ubu yayoyotse.
Mukandoli asanganywe uburwayi amaranye hafi umwaka, bwaje kuva muri Nyakanga, 2024.