Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umwuka Mubi Hagati Ya Wazalendo N’Ingabo Z’u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Umwuka Mubi Hagati Ya Wazalendo N’Ingabo Z’u Burundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 April 2025 2:19 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umwe mu bayobozi b’urubyiruko rwa Wazalendo yabwiye Minisitiri w’ingabo za DRC Alexandre Luba Ntambo ko we na bagenzi be barambiwe ingabo z’u Burundi kuko ngo zibitambika mu kazi.

Uwo muntu agira ati: “ Twe Aba Wazalendo tubangamiwe cyane n’ingabo z’u Burundi zitwitambika mu kazi kacu ko kurwana ku rugamba duhanganyemo n’umwanzi. Kubera ko muhari, Nyakubahwa mukaba muyoboye n’ingabo, turagira ngo mutubwire icyo ingabo z’u Burundi zaje kumara muri iki gihugu!”

Uyu mugabo tutaramenya amazina ye ariko usanzwe ukorera muri Uvira avuga ko iyo Abawazalendo bagiye guhangana na M23 ingabo z’u Burundi zibitambika, zikababwira ko ari abasivili batemerewe kujya ku rugamba.

Atanga urugero rw’uko ibi byigeze kuba muri Kamanyola, akavuga ko bisa n’aho ingabo za kiriya gihugu zaje gufasha umwanzi mu buryo runaka.

Muri urwo rujijo, uwo mugabo avuga ko biha amahirwe M23 igakomeza urugendo rwo gufata n’ibindi bice birimo n’ahitwa Nyangezi nk’uko abivuga.

Yasabye Minisitiri w’ingabo kugenera abahagarariye Abawazalendo umwanya bakaganira kuri icyo kibazo avuga ko baterwa n’ingabo z’u Burundi.

Ingabo z’u Burundi zirenga 10,000 ziherutse koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23.

Ni amasezerano yavugaga ko Kinshasa yagombaga kwishyura Gitega Miliyoni $2, u Burundi bukaba igihugu gikeneye amadovize ngo gitumize hanze iby’ibanze kidafite birimo n’ibikomoka kuri petelori.

Ubwo bageraga yo, hari benshi basize ubuzima ku rugamba bahanganyemo n’abarwanyi kabuhariwe ba M23, abandi bahunga intambara ndetse aho bagereye iwabo mu Burundi bakatirwa urwo gupfa.

Sibo gusa bahawe icyo gihano kubera gutinya urugamba kuko byabaye no kuri bamwe mu basirikare ba DRC baruhunze baza gufatwa.

Abayobozi b’u Burundi barimo n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi witwa Réverien Ndikuriyo bavuga ko hari amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Uburundi kandi buvuga ko bwiteguye kuzarwana n’u Rwanda nirubugaho igitero rubicishije muri RED Tabara, umutwe w’Abarundi ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iby’uko u Rwanda rushaka kuzatera u Burundi rurabihakana, rukavuga ko ibibazo bufitanye na RED Tabara ari ikibazo kireba Abarundi, ko ntaho ruhuriye nabyo.

Umva uko uwo muri Wazalendo asobanura ikibazo bafitanye n’ingabo z’u Burundi:

#RDC: 🚨🛑‼️Arrivé à #Uvira par terre , le ministre de La Défense était en face de Wazalendo | « Nous, les Wazalendo, rencontrons des difficultés sur les lignes de front. Comme vous êtes présent avec notre chef et le commandant de la région @FARDC_Info, vous devez nous dire quel… pic.twitter.com/1BkALZcOqP

— Steve Wembi (@wembi_steve) April 8, 2025

TAGGED:CongofeaturedIngaboIntambaraM23RepubulikaWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ethiopia:Ambasaderi Wa Israel Yasohowe Ahibukirwaga Jenoside Yakorewe Abatutsi
Next Article Amerika Irashaka Imikoranire Ya Bugufi Mu Bucuruzi N’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

Nduhungirehe Ashimangira Ko FDLR Ikiri Ikibazo K’u Rwanda

Ingabo Za Israel Zaje Mu Rwanda, Abaganga Bayo Bajya i Burundi

Kapiteni Wa Kiyovu Sports Yahaniwe Imyitwarire Mibi

Abana Bafite Ubumuga Barakimwa Amahirwe Yo Kwiga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Imirwano Hagati Ya Wazalendo Na FARDC Imaze Kugwamo Abantu 11

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Mu Mezi Icyenda BK Yungutse Miliyari Frw 83.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?