Umwe mu bayobozi b’urubyiruko rwa Wazalendo yabwiye Minisitiri w’ingabo za DRC Alexandre Luba Ntambo ko we na bagenzi be barambiwe ingabo z’u Burundi kuko ngo zibitambika mu kazi.
Uwo muntu agira ati: “ Twe Aba Wazalendo tubangamiwe cyane n’ingabo z’u Burundi zitwitambika mu kazi kacu ko kurwana ku rugamba duhanganyemo n’umwanzi. Kubera ko muhari, Nyakubahwa mukaba muyoboye n’ingabo, turagira ngo mutubwire icyo ingabo z’u Burundi zaje kumara muri iki gihugu!”
Uyu mugabo tutaramenya amazina ye ariko usanzwe ukorera muri Uvira avuga ko iyo Abawazalendo bagiye guhangana na M23 ingabo z’u Burundi zibitambika, zikababwira ko ari abasivili batemerewe kujya ku rugamba.
Atanga urugero rw’uko ibi byigeze kuba muri Kamanyola, akavuga ko bisa n’aho ingabo za kiriya gihugu zaje gufasha umwanzi mu buryo runaka.
Muri urwo rujijo, uwo mugabo avuga ko biha amahirwe M23 igakomeza urugendo rwo gufata n’ibindi bice birimo n’ahitwa Nyangezi nk’uko abivuga.
Yasabye Minisitiri w’ingabo kugenera abahagarariye Abawazalendo umwanya bakaganira kuri icyo kibazo avuga ko baterwa n’ingabo z’u Burundi.
Ingabo z’u Burundi zirenga 10,000 ziherutse koherezwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gufasha ingabo z’iki gihugu guhangana na M23.
Ni amasezerano yavugaga ko Kinshasa yagombaga kwishyura Gitega Miliyoni $2, u Burundi bukaba igihugu gikeneye amadovize ngo gitumize hanze iby’ibanze kidafite birimo n’ibikomoka kuri petelori.
Ubwo bageraga yo, hari benshi basize ubuzima ku rugamba bahanganyemo n’abarwanyi kabuhariwe ba M23, abandi bahunga intambara ndetse aho bagereye iwabo mu Burundi bakatirwa urwo gupfa.
Sibo gusa bahawe icyo gihano kubera gutinya urugamba kuko byabaye no kuri bamwe mu basirikare ba DRC baruhunze baza gufatwa.
Abayobozi b’u Burundi barimo n’Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri k’ubutegetsi witwa Réverien Ndikuriyo bavuga ko hari amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi.
Uburundi kandi buvuga ko bwiteguye kuzarwana n’u Rwanda nirubugaho igitero rubicishije muri RED Tabara, umutwe w’Abarundi ukorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Iby’uko u Rwanda rushaka kuzatera u Burundi rurabihakana, rukavuga ko ibibazo bufitanye na RED Tabara ari ikibazo kireba Abarundi, ko ntaho ruhuriye nabyo.
Umva uko uwo muri Wazalendo asobanura ikibazo bafitanye n’ingabo z’u Burundi:
#RDC: 🚨🛑‼️Arrivé à #Uvira par terre , le ministre de La Défense était en face de Wazalendo | « Nous, les Wazalendo, rencontrons des difficultés sur les lignes de front. Comme vous êtes présent avec notre chef et le commandant de la région @FARDC_Info, vous devez nous dire quel… pic.twitter.com/1BkALZcOqP
— Steve Wembi (@wembi_steve) April 8, 2025