Urugomero rw’ahitwa Isimba muri Uganda ruherutse gusenywa n’umwuzure watewe n’imvura imaze iminsi igwa mu bice bimwe by’iki gihugu.
Niyo mpamvu ubuyobozi bwa Uganda bwatangaje ko bugiye kugura muri Kenya amashanyarazi angana na megawatts 60 mu rwego rwo kuziba icyuho cy’ayo mashanyarazi yabuze .
Urugomero rwa Isimba rwari rusanzwe rutanga amashanyarazi angana na megawatts 182.
Ni urugomero rwubatswe ku ngengo y’imari ya miliyoni $568.
Taliki 15, Kanama, 2022 mu bice biruturiye haguye imvura nyinshi itera umwuzure watuma imashini zikaraga amazi zikayabyaza amashanyarazi zidakora neza bituma abura.
Ibarura ry’ibyangiritse riracyakorwa ariko birakekwa ko bifite agaciro ka miliyari nyinshi z’amashilingi ya Uganda.
Minisitiri ushinzwe iby’ingufu witwa Ruth Nankabirwa yabwiye The Monitor ko bari gukusanya ko bari kubarura ibyangiritse no kureba uko baganira na bagenzi babo bo muri Kenya ngo babagurire umuriro ariko ngo bazabishyura uru rugomero nirwongera gukora bakagurisha umuriro.
Ruriya rugomero rwubatswe ku nguzanyo yatanzwe na Banki y’Abashinwa yitwa Exim Bank.
Yatanze inguzanyo ingana na 80% by’ingengo y’imari yose yarwubatse.
Rwafunguwe ku mugaragaro muri Werurwe, 2019.
Amashanyarazi yose Uganda ikoresha angana na Megawatts 1,254.
Muri yo angana na megawatts 1,004.3 atangwa n’ingomero.
N’ubwo bimeze gutyo, Uganda ikeneye andi mashanyarazi angana na megawatts 800.
Ibihugu Uganda iguramo andi mashanyarazi ni Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Kenya, Sudani y’Epfo na Tanzania.