Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi riratabariza abanya Sudani bahunze igihugu kugira ngo haboneke miliyari $2.56 yo kuzishakira ibizitunga.
Inyinshi mu mpunzi zo muri Sudani zahungiye muri Ethiopia no muri Tchad, ariko hari izahungiye imbere mu gihugu.
Ramesh Rajasingham ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya UN ku cyicaro cyayo i Geneva avuga ko abanya Sudani bagera kuri miliyoni 25 bakeneye imfashanyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
Yabwiye CNBC ko ikibazo gikomeye gihari muri iki gihe ari uko intambara yaje gutuma ubuzima bw’abatuye kiriya burushaho kuba bubi.
Yunzemo ko ariya mafaranga abonetse, byafasha ko abana babona imiti, ababyeyi bakabona icyo bashyira ku ziko kandi n’amahema yo kubamo akaboneka ku bwinshi kubera ko n’impunzi zidasiba kwiyongera.
Kugeza ubu UN ivuga ko abantu barenga 700,000 bamaze guhungira Sudani mu mahanga n’aho abagera ku 200,000 bakaba barahungiye imbere mu gihugu.
Hari impungenge ko bidatinze, abantu bagera kuri miliyoni imwe bazaba baramaze kuva mu byabo, bakazaba bakeneye byibura miliyoni $472 zo kubitaho
Biteganyijwe ko bizaba byabaye mu gihe cy’amezi atandatu ari imbere.