Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: UN Yabwiwe Iby’Uko DRC Ihembera Ingengabitekerezo Ya Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

UN Yabwiwe Iby’Uko DRC Ihembera Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 June 2022 7:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Nama idasanzwe yateranyije Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cy’ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abahagarariye u Rwanda na Uganda basabye ko isi yakurikiranira hafi iby’ingengabitekerezo ya Jenoside iri guhabwa umurindi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iby’iyi ngengabitekerezo y’urwango rushobora kuganisha kuri Jenoside yakwibasira Abatutsi cyangwa abafitanye isano nabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byatangiye kugaragara mu minsi  ishize ubwo hari bamwe mu baturage bashimiraga abapolisi ko babahaye imihoro mishya kandi ko yakora ‘akazi neza.’

Hari umugabo wagaragaye muri video yashyizwe kuri Twitter mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye taliki 23, Gicurasi, 2022 afite umuhoro awurebana ubwuzu avuga ko kuwutemesha Abatutsi byaba ari byiza ndetse ashimira umupolisi wawutanze.

Hari nyuma y’uko abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye kuvuga ko ibitero bya M23 bikomeye biri kugabwa ku ngabo za kiriya gihugu biterwa inkunga n’u Rwanda.

Ibi birego byahakanywe n’u Rwanda , ruvuga ko ibibazo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bireba abaturage n’abayobozi ba kiriya gihugu, ko ntaho ruhuriye nabyo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, n’umwungirije Alain Mukularinda ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Dr Vincent Biruta nibo babigarutseho mu buryo butaziguye babibwira itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga.

Dr Biruta we yabibwiye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu Nama yari yabahuje.

U Rwanda kandi rwateye indi ntambwe rubibwira isi yose mu nama idasanzwe yaraye iteranye.

Leta z’u Rwanda na Uganda zasabye Umuryango w’Abibumbye gukurikiranira hafi imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ikomeje gukwirakwizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Babisabiye ku Cyicaro cy’uyu Muryango kiri i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yabwiye  Akanama k’uwo Muryango gashinzwe umutekano ku Isi ko aho ibintu bigana atari heza bityo ko Umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UN Claver Gatete

Gatete ati: “Ibyo tubona uyu munsi birerekeza ahantu habi tutifuza kandi abo bigiraho ingaruka ni inzirakarengane z’abasivili. Igiteye impungenge kurushaho kandi cy’intabaza ku Isi yose bitari Akarere k’ibiyaga bigari gusa ni imvugo z’urwango k’u Rwanda n’izihamagarira abantu gukora Jenoside zikomeje gushyigikirwa na bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki muri DRC bigakwizwa muri rubanda. Bigaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.”

Gatete avuga ko bidakwiye ko Akanama gashinzwe amahoro ku Isi ndetse n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange biceceka cyangwa ngo bikomeze kurebera iki kibazo.

Ngo ibyabaye mu Rwanda mbere no mu mwaka wa 1994 ntibikwiye kongera kwisubiramo mu mwaka wa 2022 na nyuma y’aho.

Yunzemo ko u Rwanda ruhangayikishijwe kandi n’ubufatanye bwa gisirikare buri hagati y’ingabo za Congo, FARDC, na FDLR.

Ambasaderi Claver Gatete yibukije abagize kariya Kanama ko FDLR ari yo yakururiye akaga gakomeye abaturage bo mu Burasirazuba bwa DRC ndetse iteza umutekano muke mu Karere un’u Rwanda ruherereyemo.

Ubu hashize imyaka hafi 30 .

Ati: “ Turasaba Umuryango w’Abibumbye binyuze ku ngabo zayo za MONUSCO kutarebera ubwo bufatanye bwa FARDC na FDLR ngo bukomeze.”

Uhagarariye Uganda muri UN witwa Adonia Ayebare nawe yamaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, asaba Umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira inzira yashyizweho igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa DRC binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bigize ICGLR ndetse na EAC.

Ayebare ati: “Twamaganye imvugo zibiba urwango mu buryo ubwo ari bwo bwose dushingiye ku mateka ya vuba yo mu Karere kacu aho abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ababiba urwango nta mwanya bafite mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu Karere.”

Yasabye Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye k’ugukumira Jenoside kwita ku mvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara mu Karere zigahagarikwa.

Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe mu kaga baterwa na bagenzi babo babashinja gukorana n’u Rwanda.

Abandi babibasira ndetse cyane kurushaho ni abarwanyi ba FDLR n’abandi bafitiye urwango u Rwanda.

 

TAGGED:DemukarasiFARDCFDLRfeaturedGateteIngaboRepubulikaRwandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Sen Niyomugabo Asanga Hari Abakozi Ba RSSB Bakwiye Kujyanwa Mu Itorero
Next Article Nyagatare: Yavugaga Ko Ashinzwe Iperereza Akaka Ruswa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?