UN Yabwiwe Iby’Uko DRC Ihembera Ingengabitekerezo Ya Jenoside

Mu Nama idasanzwe yateranyije Umuryango w’Abibumbye ku kibazo cy’ibiri kubera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abahagarariye u Rwanda na Uganda basabye ko isi yakurikiranira hafi iby’ingengabitekerezo ya Jenoside iri guhabwa umurindi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Iby’iyi ngengabitekerezo y’urwango rushobora kuganisha kuri Jenoside yakwibasira Abatutsi cyangwa abafitanye isano nabo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo byatangiye kugaragara mu minsi  ishize ubwo hari bamwe mu baturage bashimiraga abapolisi ko babahaye imihoro mishya kandi ko yakora ‘akazi neza.’

Hari umugabo wagaragaye muri video yashyizwe kuri Twitter mu ntangiriro z’Icyumweru cyatangiye taliki 23, Gicurasi, 2022 afite umuhoro awurebana ubwuzu avuga ko kuwutemesha Abatutsi byaba ari byiza ndetse ashimira umupolisi wawutanze.

Hari nyuma y’uko abayobozi ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo batangiye kuvuga ko ibitero bya M23 bikomeye biri kugabwa ku ngabo za kiriya gihugu biterwa inkunga n’u Rwanda.

- Advertisement -

Ibi birego byahakanywe n’u Rwanda , ruvuga ko ibibazo byo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bireba abaturage n’abayobozi ba kiriya gihugu, ko ntaho ruhuriye nabyo.

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, n’umwungirije Alain Mukularinda ndetse na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda Dr Vincent Biruta nibo babigarutseho mu buryo butaziguye babibwira itangazamakuru ryo mu Rwanda n’iryo mu mahanga.

Dr Biruta we yabibwiye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu Nama yari yabahuje.

U Rwanda kandi rwateye indi ntambwe rubibwira isi yose mu nama idasanzwe yaraye iteranye.

Leta z’u Rwanda na Uganda zasabye Umuryango w’Abibumbye gukurikiranira hafi imvugo zihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, ikomeje gukwirakwizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Babisabiye ku Cyicaro cy’uyu Muryango kiri i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Claver Gatete yabwiye  Akanama k’uwo Muryango gashinzwe umutekano ku Isi ko aho ibintu bigana atari heza bityo ko Umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UN Claver Gatete

Gatete ati: “Ibyo tubona uyu munsi birerekeza ahantu habi tutifuza kandi abo bigiraho ingaruka ni inzirakarengane z’abasivili. Igiteye impungenge kurushaho kandi cy’intabaza ku Isi yose bitari Akarere k’ibiyaga bigari gusa ni imvugo z’urwango k’u Rwanda n’izihamagarira abantu gukora Jenoside zikomeje gushyigikirwa na bamwe mu bayobozi n’abanyapolitiki muri DRC bigakwizwa muri rubanda. Bigaragara ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi.”

Gatete avuga ko bidakwiye ko Akanama gashinzwe amahoro ku Isi ndetse n’Umuryango mpuzamahanga muri rusange biceceka cyangwa ngo bikomeze kurebera iki kibazo.

Ngo ibyabaye mu Rwanda mbere no mu mwaka wa 1994 ntibikwiye kongera kwisubiramo mu mwaka wa 2022 na nyuma y’aho.

Yunzemo ko u Rwanda ruhangayikishijwe kandi n’ubufatanye bwa gisirikare buri hagati y’ingabo za Congo, FARDC, na FDLR.

Ambasaderi Claver Gatete yibukije abagize kariya Kanama ko FDLR ari yo yakururiye akaga gakomeye abaturage bo mu Burasirazuba bwa DRC ndetse iteza umutekano muke mu Karere un’u Rwanda ruherereyemo.

Ubu hashize imyaka hafi 30 .

Ati: “ Turasaba Umuryango w’Abibumbye binyuze ku ngabo zayo za MONUSCO kutarebera ubwo bufatanye bwa FARDC na FDLR ngo bukomeze.”

Uhagarariye Uganda muri UN witwa Adonia Ayebare nawe yamaganye imvugo zibiba urwango n’amacakubiri, asaba Umuryango mpuzamahanga gukomeza gushyigikira inzira yashyizweho igamije gukemura ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro mu Burasirazuba bwa DRC binyuze mu bufatanye bw’ibihugu bigize ICGLR ndetse na EAC.

Ayebare ati: “Twamaganye imvugo zibiba urwango mu buryo ubwo ari bwo bwose dushingiye ku mateka ya vuba yo mu Karere kacu aho abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ababiba urwango nta mwanya bafite mu nzira yo gukemura ibibazo byo mu Karere.”

Yasabye Umujyanama wihariye w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye k’ugukumira Jenoside kwita ku mvugo zibiba urwango zikomeje kugaragara mu Karere zigahagarikwa.

Abaturage bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo bavuga Ikinyarwanda bamaze igihe mu kaga baterwa na bagenzi babo babashinja gukorana n’u Rwanda.

Abandi babibasira ndetse cyane kurushaho ni abarwanyi ba FDLR n’abandi bafitiye urwango u Rwanda.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version