UN Yamaganye Ko Perezida Wa Somalia Aguma Ku Butegetsi

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi kamaganiye kure ikifuzo cya Perezida wa Somalia cy’uko yaba agumye ye ku butegetsi mu gihe hari ibibazo bya Politiki biri mu gihugu cye.

Mu Cyumweru gishize Inteko ishinga amategeko ya Somalia yatoye umushinga w’Itegeko ryongerera Perezida wa  Repubulika Bwana Mohamed Farmaajo imyaka ibiri yo gukomeza kuyobora kiriya gihugu.

Intumwa za rubanda zo muri kiriya gihugu zavuze ko uriya mwanzuro uzafasha mu gihe hazaba hari gukemurwa ibibazo bya Politiki bijyanye n’ubwumvikane  buke buherutse kuvuka kubera kutumvikana ku byavuye mu matora

Uyu mwanzuro warakaje bamwe mu  batera inkunga Somalia ndetse n’abatavuga rumwe na Leta.

- Advertisement -

Kimwe mu bihugu byarakajwe n’uriya mwanzuro ni u Buhinde.

Ubuhagarariye muri UN witwa TS Tirumurti avuga ko ibiri kubera muri Somalia biri guha urwaho Al Shabab n’abandi barwanyi kugira ngo bakomeze kwisuganya no guteza umutekano muke.

Yashimye ko Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe uri gufasha mu gushakira umuti kiriya kibazo ufatanyije na IGAD.

Ubwongereza nibwo bwatumije inama idasanzwe kugira ngo higirwe hamwe uko ikibazo cya Politiki kiri muri Somalia cyabonerwa umuti.

Ibihugu byose biri muri kariya kanama uko ari 15 byasabye ko ibibazo bya Politiki biri muri Somalia byabonerwa umuti binyuze mu biganiro bya Politiki.

Norvège nayo yasabye ko kiriya kibazo cyarangira binyuze mu biganiro kandi inzego zirimo Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, IGAD na UN bikabigira mo uruhare.

Mu ijoro ryo ku wa Mbere 19, Mata, 2021 nibwo abagize ihuriro ry’amashyaka atavuga rumwe na Leta ryandikiye UN riyisaba ko yatumiza inama idasanzwe kugira ngo ikibazo cya politiki kiri muri Somalia kibonerwe umuti urambye.

Iri huriro ryitwa  National Salvation Forum [NSF].

Abagize iri huriro ariko basabye UN ko yasaba ko Perezida Falmajoo atakomeza kuyobora Somalia, ahubwo ko yatanga umwanya

Abagize ririya huriro barimo abayobora ibice bya Puntland, Jubbland n’abandi bagize amashyaka ya Politiki atandukanye.

Perezida Farmaajo ku wa Mbere kandi yagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo kuganira na mugenzi we Tshisekedi kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ngo ibintu bigende neza.

Felix Tshisekedi niwe Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe muri uyu mwaka wa 2021.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version