Rwiyemezamirimo, akaba umuhanzi ndetse n’umunyamakuru w’imyidagaduro witwa Uncle Austin yatangaje ko agarutse gukorera Radio yitwa Kiss FM yari amaze amezi umunani asezereyeho.
Yasezeye kuri Kiss FM ajya kuri Power FM bivugwa ko yari afitemo n’igishoro.
Ubusanzwe Uncle Austin yitwa Austin Tosh Luwano.
Mu mezi make ashize yatangaje ko avuye muri Kiss FM.
Icyakora bidateye kabiri, yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko agarutse kuri Kiss FM.
Iyi radio iherutse guhabwa umuyobozi mushya witwa Lee Ndayisaba uyu akaba ari mu b’ingenzi bagize Bruce Melodie uwo ari we muri iki gihe.
Mu butumwa yageneye abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Austin yanditse ko akunda gufasha impano nshya mu bikorwa bitandukanye kandi ngo no kuri Power FM yarabikoze mu gito yari ahamaze.
Yahisemo aho yashora bikaramba…
Austin hari aho yanditse ati: “Mu ishoramari, rimwe uhitamo gukomeza kujya mbere mu bushabitsi ‘bushobora kuramba’, cyangwa ukareka abandi bagakomeza urugendo…”
Uyu rwiyemezamirimo yavuze ko guhera kuri uyu wa Mbere Taliki 07, Ugushyingo, 2022 ari butangire kuvugira kuri micro za Kiss FM.
Iyi radio yatangiye kuyikorera mu mwaka wa 2014.
Hari igitangazamakuru cyo mu Rwanda cyanditse ko Uncle Austin yahisemo kugurisha imigabane yari yarashoye muri Power FM.
Bivugwa ko ‘kudahuza’ ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika imikoranire na Power FM.