Undi Mushoferi Yajyanye Imodoka Kuri Polisi Yasinze

Appolinaire Nzirorera yatawe muri yombi na Polisi nyuma y’uko agiye gusuzimisha ubuziranenge bw’imodoka, bamupima bagasanga yari yanyweye inzoga.

Ni umugabo w’imyaka 58 y’amavuko.

Yafatiwe mu kigo gishinzwe gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, aje gusuzumisha ubuziranenge bw’ imodoka yo mu bwoko bwa Fuso RAF 095 U.

Polisi ivuga ko uriya mugabo bamupimye basanga afite igipimo cy’umusemburo kingana na 2.21 mu maraso.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagize ati: “Nyuma yo gucyekwaho kuba yafashe ku binyobwa bisembuye, Nzirorera baje kumupima basanga afite igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.21 bivuze ko icyo gihe aba atacyemerewe gusubira mu muhanda atwaye.”

Avuga ko ibi ari ibikorwa Polisi izakomeza gukora mu rwego rwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zituruka ku businzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko abantu bagombye guha agaciro ubukangurambaga Polisi imaze igihe itanga bwa ‘Gerayo amahoro.’

Ati: “Tumaze iminsi dukora ubukangurambaga bujyanye n’umutekano wo mu muhanda harimo no gukangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara banyoye ibisindisha.”

Avuga ko Polisi itazigera icika intege mu gukora ibikorwa byo gufata abica amategeko.

Yashishikarije abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko yo mu muhanda mu rwego rwo gukumira impanuka, by’umwihariko iziterwa n’ubusinzi, mu gihe bazi ko bafashe ku bisembuye.

Si ubwa mbere hafashwe umushoferi ugiye gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka yanyweye ibisindisha.

Taliki 25 Mutarama, 2023 mu kigo giherereye mu Karere ka Rwamagana, hafatiwe undi mushoferi wagaragaye yasinze bamupimye babona igipimo cya alukoro mu maraso ye ingana na 2.24.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version