Ruhango: Arashinjwa Gutema Nyina

Mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango haravugwa  umugabo witwa Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Nyina, mwishywa we ndetse n’inka yo muri urwo rugo bari batunze.

Nyina yitwa Karutamashyo Colette n’umwuzukuru we bakaba barwariye mu bitaro bya Gitwe

Ibi byabereye mu Kagari ka Bweramvura ho mu Murenge wa Kinihira nkuko Ubuyobozi bw’uyu Murenge bwabibwiye itangazamakuru.

Umubyeyi wa Kabayiza Cyprien yabwiye Radio/TV1 dukesha iyi nkuru ko uriya mugabo ushinjwa icyaha cyo gutema umubyeyi we, mwishywa we ndetse n’inka yabo yari muri urwo rugo.

- Advertisement -

Bivugwa ko yacukuye munsi y’urugi ahagana saa tanu z’ijoro, abasanga ku buriri baryamye abatema bombi.

Uyu mukecuru avuga ko Kabayiza arangije kubatema yasanze inka mu kiraro cyayo ayitema ibitsi arigendera.

Icyakora ngo yari amaze iminsi abyigamba,

Karutamashyo ati: “Yari amaze iminsi abyigamba kuko aherutse kumbwira ko n’ubwo amwonkeje ariko muhaye ibere yarihekenya.”

Karutamashyo yavuze ko amuziza ko atamuhaye umunani, akibaza impamvu  yamuteye gutema mwishywa we kandi we ntacyo bapfa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne  D’Arc avuga ko ayo makuru ari ukuri.

Uriya mukecuru n’umwuzukuru we batemwe n’uyu Kabayiza barwariye mu bitaro by’i Gitwe ariko ko bari  koroherwa.

Ati “Bose yabatemye mu gahanga, inka yo abashinzwe ubworozi bavuze ko nta mahirwe yo gukira kandi  ubu bayigurishije.”

Gitifu Uwamwiza avuga ko uyu Kabayiza Cyprien ushinjwa gutema Nyina , mwishywa we n’Inka bari batunze yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha.

Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru bavuga ko uyu Kabayiza usanzwe afite umugore n’abana yahoraga yigamba ko azagirira nabi umubyeyi we kubera ko atamuhaye umunani.

Nta Cyumweru gishira mu  Karere ka Ruhango hatumvikanye inkuru y’umugabo wishe umugore, cyangwa umugore wishe umugabo, ndetse n’itsinda ry’abagizi ba nabi bavugwaho gutema no kwambura abaturage.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version