Undi Muti Wa Sima Nke Mu Rwanda Ugiye Kuboneka

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura umusaruro wa Sima, mu Karere ka Muhanga hagiye kubakwa uruganda rwa Sima rwitezweho kuzaha akazi abaturage 1000. Ruzuzura muri Gashyantare, 2023 ku gaciro ka Miliyari  Frw 100.

Ruzubakwa ku buso bwa Hegitari 67 ahagenewe inganda mu Karere ka Muhanga.

Ni umushinga w’uruganda rwitwa Anjia Prefabricated Construction Rwanda.

Urubuga rwa RBA ruvuga ko imirimo yo kubaka ruriya ruganda igeze kuri 50%.

- Advertisement -

Umuyobozi wungirije warwo witwa Ju JianFeng avuga ko  bahisemo kurwubaka i Muhanga kubera imiterere y’aho ndetse n’uburyo u Rwwanda rwakira kandi rugakorana n’abashoramari mu buryo buborohereza.

Ati: “Icyo abashoramari bashima ni uburyo ubuyobozi bwabahuje n’abaturage bakabasha kubona ubutaka bugari bakoreraho.”

Umuti wa Sima nke mu Rwanda

Umwe mu bakozi ba ruriya ruganda witwa Byiringiro Israel yabwiye RBA ko kubaka no kubyaza umusaruro ruriya ruganda ari umwe undi musanzu wo gutuma u Rwanda rwihaza kuri sima.

Si u Rwanda ruzabyungukiramo gusa ahubwo n’Akarere ruherereyemo ni uko!

Ubugenzuzi bwo kubaka ruriya ruganda buzakorwa n’Abanyarwanda barindi n’Abashinwa 12 bazakorera mu Biro.

Muri rusange, ruriya ruganda rurateganya kuzakoresha Abanyarwanda  1080 n’Abashinwa 200

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko hari abantu benshi bifuza gushora amafaranga mu cyanya cyahariwe inganda cy’aka Karere.

Icyakora kugeza ubu karimo inganda ebyiri zatangiye gukora.

Kugeze ubu ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buremeza ko nta makimbirane akomeye yari yaba hagati y’abashoramari n’abaturage basanganwe ibikorwa muri nkengero z’iki cyanya cy’inganda cyubatswe mu Murenge Nyamabyuye, Akagari ka  Gahogo, Umudugudu wa Gihuma.

Ubusanzwe Sima yo mu Rwanda ni nke k’uburyo mu mwaka wa 2020 hari bamwe mu bacuruzi ba Sima bifuzaga kuyitumiza hanze.

Impamvu yari uko u Rwanda rwari rucyeneye Sima nyinshi ariko ntirubone iruhagije ikorerwa mu gihugu imbere rugacyenera iva muri Tanzania ariko n’aho ikaba yari nke kubera ko inganda nini zayikoraga zarimo zisanwa.

Ku rundi ruhande, ariko uruganda nyarwanda rukora Sima rwitwa CIMERWA rwakoze uko rushoboye rutanga Sima ku kigero wavuga ko gishimishije.

Mu Kiganiro umuyobozi warwo witwa Robert K. Segei yahaye Taarifa mu Ukuboza, 2020, yavuze  ko n’ubwo uruganda ayoboye rwahuye n’ibibazo by’ubukungu nk’ahandi  hose, ariko rutahombye.

Yemeje  ko bungutse Miliyari Frw 1.9  ni ukuvuga 1% ugereranyije no muri 2019.

Segei avuga ko muri Nyakanga, 2020 ari bwo bagize isoko ryinshi rya Sima kurusha ikindi gihe.

Ati: “ Muri kuriya kwezi, u Rwanda rwashyize mu bikorwa umugambi wo kubaka amashuri menshi kandi byarakozwe tubona isoko.”

Avuga ko kubera ko sima nyinshi yari ikenewe n’ibigo by’amashuri, hari abandi bayibuze biba ngombwa ko bajya kuyishakira hanze y’u Rwanda.

Gusa ngo niziva hanze y’u Rwanda zaragabanutse bituma hagaragara icyuho cya sima ku isoko ry’u Rwanda.

Icyo gihe ubuyobozi bwa CIMERWA bwatubwiye ko bwizeye ko sima izakomeza kuboneka kandi ko budatewe impungenge n’abandi bashoramari bashinga inganda zitunganya sima.

Ushingiye ku bisobanuro bya Robert Segei ikabihuza n’inkuru twigeze kwandika ivuga ko abacuruzi ba Sima bo mu Rwanda bahisemo kurangamira isoko rya Kenya bigaragara ko  n’ubwo Sima yabonetse nk’uko uriya muyobozi wa CIMERWA abivuga, ariko idahagije mu Rwanda hose.

Abatumizaga sima muri Kenya bashakaga sima yitwa Bamburi ciment.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version