Mu masaha y’ijoro ryakeye abarwanyi b’Umutwe wiyise Bataka-Katanga bagabye igitero ku basirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bicamo bane n’abaturage 11 bo muri Lubumbashi.
Aya makuru yemejwe na Meya w’uyu mujyi witwa Ghislain Robert Lubaba Buluma.
Igihe cyagabwemo kiriya gitero giherereyemo ibirombe by’amabuye y’agaciro byinshi.
Umugabo uhatuye witwa Jeff Mbiya Kadima yabwiye AFP ko bariya barwanyi bari bafite umugambi wo kugaba ibitero ku nkambi za gisirikare za Kimbembe na Kibati, ariko urapfuba kubera ko basakiranye na bariya basirikare bigenderaga bakarasana.
Umugore witwa Fortune Mbaya yemeje ko abarwayi bagabye kiriya gitero ari mu mutwe mushya w’abarwanyi witwa Bakata-Katanga.
Bagenzi be nabo bemeza ko uriya mutwe ari mushya aho batuye.
Umunyamakuru wa Al Jazeera witwa Alain Uayakani ukorera i Kinshasa avuga ko byazasaba ingabo za Leta iminsi irindwi kugira ngo zirukane bariya barwanyi muri kariya gace.
Umujyi wa Lubumbashi ni uwa kabiri munini muri DRC, ukaba uherereye mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Intara ya Katanga.
Aka gace niko gakomokamo Joseph Kabila wahoze ayobora DRC.