URI BYOSE

1.Ndabona undembuza,

Naza ukirengagiza,

Ndibura ukambona,

Nagira ngo nkurebe,

- Kwmamaza -

Kibonumwe nkakubura.

 

2.Yewe musare usohoka mu rirenga,

Rohora roho yanjye, Ririmba ndarembera,

Mwenyura ndahembuka,

 

3.Umurabyo ku rurabo,

Urumuri ku mubiri wariboye,

Ihoho rihehereye ,

Ahuri harasusuruka

Urinde utuma ndemba.

 

4.Muganga mvura,

Iyi mvune inshegeshe

Roho yange , ririmba mu nganzo,

Ndarembera mwenyura ndahembuka

 

5.Indoro yuje ubuntu n’ubumuntu, ntujya wijima,

Niyo ushenguwe ufite ishavu,

Shenge ntushinga iryinyo ku rindi ,

Impuhwe ziraseseka  ugirimbabazi ,

Uwakubabaza aragahera ishyanga,

 

6.Muganga mvura,  iyi mvune ishegeshe roho yange,

Ririmba mu nganzo ndarembera,

Mwenyura ndahembuka

 

7.Bwiza bw’isanzure ryo mucyoko cy’urukundo,

Nkundira nkuvuge nkore mu mitana,

Nibwire abatanazi,

Nkore mu mikarago,

Nkubwire uko wangenje.

 

8.Muganga mvura, iyi mvune ishegeshe,

Roho yanjye , ririmba mu nganzo,

Ndarembera mwenyura ndahembuka.

 

9.Nyir’igisabo kizira kuribora,

Ndemera mfite inyota,

Ndeka ngwe mu bikari byawe

Nshire impumu, wowe utuma ntahumana,

Horana nanjye nyakugira Imana

Muganga mvura, iyi mvune.

 

10.Roho yanjye , ririmba mu nganzo

Ndarembera mwenyura ndahembuka.

Ninde ukuvuze bambe?

Utumye uzenga amarira mu maso,

Yashyizehe ubupfura ko mbona ari kigwari ,

Munyereke  mu hindure umuntu,

Igitonyanga cy’amarira yawe gicukura umutima wange .

 

11.Muganga mvura, iyi mvune ishegeshe

Roho yanjye , ririmba mu nganzo

Ndarembera mwenyura ndahembuka

Urampobera  nkaburirwa irengero mu isi.

 

12.Uko unyegera nkazengera,

Wamvugisha nkasusuruka.,

Wagenda nkasuhererwa,

Mbabarira ahari ndavugishwa.

 

13.Ubaye uwange sinabasha gutandukanya isi n’ijuru,

Uri byose  utuma nyura mu nzira nziza,

Impumuro yawe ndayikurikira iteka.

 

14.Uwambyaye  yabonye ahazaza muri wowe

Ntiyambaza iby’uko nakwihebeye

Ati:  ‘Umwari yarakuremewe’

Ubaye uwange sinabasha gutandukanya isi n’ijuru,

 

15.Ijoro riratandukanye

Reka amanywa akunyereke

Nk’uko imvura n’izuba bifitanye isano

Urwo ngukunda rufite n’imvano

Si urw’agahararo k’iy’iminsi

Numva bavuga ngo urukundo ruzamura umuntu Shyorongi

 

16.Muganga mvura, iyi mvune ishegeshe

Roho yanjye, ririmba mu nganzo ndarembera,

Mwenyura ndahembuka

Ubaye uwange sinabasha gutandukanya  isi n’ijuru,

Uri byose .

Kayiranga Rwanjangwe

Umuvugo wa Kayiranga Rwanjangwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version