Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubanza Rukomatanyije Rwa Rusesabagina, Sankara… Rwimuriwe i Kigali
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urubanza Rukomatanyije Rwa Rusesabagina, Sankara… Rwimuriwe i Kigali

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2021 9:09 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inteko iburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina nabo bareganwa 17 barimo n’uwiyise Sankara yanzuye ko icyumba baburaniramo ari gito bityo ko urubanza rwabo ruzaburanishirizwa i Kigali mu cyumba kinini cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga ruri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Abacamanza bavuze ko bafashe uriya mwanzuro kubera kwirinda ko ababurana baburana bigeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

Mu ntangiriro za Mutarama, 2021 nibwo Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe  n’urwa Sankara na Herman bombi bari basanzwe baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka.

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara”.

Icyo gihe umucamanza yavuze ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba avuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

Icyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Bwana Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza

Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi manza z’abantu 20 zihuriye ku byaha bifitanye isano.

Bukemeza ko ku isonga  Paul Rusesabagina ari we wari ukuriye umutwe bwita uw’iterabwoba wa MRCD- FLN naho Major Nsabimana bakunze kwita “Sankara “ ndetse na Capt Nsengimana bakaba barabaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa MRCD- FLN mu bihe binyuranye.

Abaregera indishyi nabo bavuga ko guhuza izi manza bizaba umwanya mwiza wo kubona indishyi itubutse kandi mu buryo bworoshye.

Sankara we aheruka kubwira urukiko ko Bwana Rusesabagina yita ko yari “ Shebuja” baramutse babahurije hamwe wamubera undi mwanya mwiza wo kuvuga uko ibintu byagenze kimwe ku kindi.

TAGGED:featuredRusesabaginaSankaraUrukiko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ubuhamya Bw’Uwigishijwe Na Gicondo Murumuna Wa Prof Kigabo Witabye Imana
Next Article Umukobwa Wambitswe Impeta N’Umuhanzi Emmy Atuye ‘Kajeke’ Muri Kabeza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Rwanda: Ntibiramenyekana Uko Amakipe Azahura Muri Shampiyona Ya 2025/2026

Kabila Yasabiwe Urwo Gupfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Ushaka Kuyobora FERWAFA Afitiye Abasifuzi Gahunda Yo Kubahemba

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ibibera Muri DRC Bitugiraho Ingaruka Mu Buryo Bwinshi- Amb. Ngoga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?