Urubanza Rukomatanyije Rwa Rusesabagina, Sankara… Rwimuriwe i Kigali

Inteko iburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina nabo bareganwa 17 barimo n’uwiyise Sankara yanzuye ko icyumba baburaniramo ari gito bityo ko urubanza rwabo ruzaburanishirizwa i Kigali mu cyumba kinini cy’Urukiko rw’Ikirenga.

Urukiko rw’Ikirenga ruri mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Abacamanza bavuze ko bafashe uriya mwanzuro kubera kwirinda ko ababurana baburana bigeranye kandi bitemewe muri iki gihe u Rwanda ruhanganye na COVID-19.

Mu ntangiriro za Mutarama, 2021 nibwo Urubanza rwa Rusesabagina rwahujwe  n’urwa Sankara na Herman bombi bari basanzwe baburanishwa n’Urukiko ruburanisha ibyaha byambuka imipaka.

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru mu Rwanda yafashe icyemezo cyo gukomatanya imanza ziregwamo Bwana Paul Rusesabagina na bagenzi be 19 barimo Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara”.

- Advertisement -

Icyo gihe umucamanza yavuze ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha by’iterabwoba avuga ko kubaburanisha batandukanye bishobora kugira ingaruka zo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’izo manza.

Icyemezo cy’umucamanza cyo guhuza imanza za Bwana Paul Rusesabagina , Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” , Capt Herman Nsengimana n’abandi 17 kije nyuma y’ubusabe bw’ubushinjacyaha, ubwa Major Sankara n’ubw’abaregera indishyi muri uru rubanza

Ubushinjacyaha bwavugaga ko izi manza z’abantu 20 zihuriye ku byaha bifitanye isano.

Bukemeza ko ku isonga  Paul Rusesabagina ari we wari ukuriye umutwe bwita uw’iterabwoba wa MRCD- FLN naho Major Nsabimana bakunze kwita “Sankara “ ndetse na Capt Nsengimana bakaba barabaye abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa MRCD- FLN mu bihe binyuranye.

Abaregera indishyi nabo bavuga ko guhuza izi manza bizaba umwanya mwiza wo kubona indishyi itubutse kandi mu buryo bworoshye.

Sankara we aheruka kubwira urukiko ko Bwana Rusesabagina yita ko yari “ Shebuja” baramutse babahurije hamwe wamubera undi mwanya mwiza wo kuvuga uko ibintu byagenze kimwe ku kindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version