Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubanza Rwa Idamange Ruzaba Rumwe Mu Manza Zizavugwa Cyane Muri 2021
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urubanza Rwa Idamange Ruzaba Rumwe Mu Manza Zizavugwa Cyane Muri 2021

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 06 March 2021 11:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ntabwo bisanzwe ko umuntu amenyekana mu gihe gito bigahuruza itangazamakuru mu rubanza rwe nk’uko biherutse kugenda kuri Idamange Iryamugwiza Yvonne. BBC, VOA, Reuters ni bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byarujemo.

Itangazamakuru ryo mu Rwanda kandi naryo ryari rihari, uhereye kuri Radio na Televiziyo by’u Rwanda, radio na televiziyo zigenga, ibinyamakuru byandikira kuri murandasi ndetse n’abakoresha imbuga za YouTube.

Iryamugwiza kugira ngo amenyekane bigeze hariya byatewe n’amagambo yavugaga kuri YouTube, yumvikanye kuri benshi ngo gutinyuka, bituma abantu bahaguruka bibaza uwo ari we.

Radio mpuzamahanga zamukoresheje ibiganiro zimubaza niba ibyo avuga abikomeje, niba abivuga abivanye ku mutima asubiza ko ntacyo avuga atagitekerejeho.

Ikindi ni uko muri video ye ya mbere yatangiye atangaza umwirondoro we wuzuye ni ukuvuga amazina ye yombi, aho atuye( kuva ku rwego rw’igihugu kugeza ku mudugudu), nomero ze za telefoni n’ibindi.

Iryamugwiza muri video yakurikijeho yumvikanye asaba abaturage guhaguruka bakajya kwigaragambiriza imbere y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ndetse aramubika.

Ntibyatinze yatawe muri yombi, ubu ari kwitaba Urukiko.

Mu Rukiko Itangazamakuru ryari ryose…

Nk’uko byagaragaye, itangazamakuru ryitabiriye ruriya rubanza ndetse riza ku bwinshi kandi riri mu ngeri nyinshi.

Bamwe mu banyanyamakuru basanzwe bandika ndetse bakagira n’imbuga za YouTube nabo bari bahari.

Abazwi cyane ni Etienne Gatanazi na Théoneste Nsengimana.

Gatanazi afite urubuga rwa YouTube rwitwa Real Talk n’aho Théoneste Nsengimana afite urwo yise Umubavu TV Online.

Aba bagabo baherutse kwitabira ikiswe ‘gahunda yo gushyigikira Idamange’, iki kikaba ari ikiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Hari tariki 28, Gashyantare, 2021.

Cyari kiyobowe n’umugore witwa Mireille Abewe, ariko cyarimo abandi bantu nka Patrick Habamenshi, Joseph Matata, Gilbert Mwenedata, Gustave Mbonyumutwa, Carine Kanimba, Claude Gatabuke, Norman Ishimwe, Me Bernard Ntaganda, Ruhumuza Mbonyumutwa, Natasha Abingeneye, Victory Ingabire, Charlotte Mukankusi n’abandi.

Uko bimeze kose, urubanza rwa Idamange ruzaba rumwe mu manza zizavugwa cyane mu mwaka wa 2021.

Idamange yarisobanuye
Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yitabiriye inama yahuje abashyigikiye Idamange
Umunyamakuru Theoneste Nsengimana yari mu rubanza rwa Idamange
Gatanazi yahawe ijambo agira icyo abwira abari aha

TAGGED:BBCfeaturedTeleviziyoVOA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impinduka Mu Mitegurire Ya Miss Rwanda 2021: Ikiganiro Na Miss Meghan
Next Article Abarimu B’I Kigali Bakingiwe COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Niki Cyateye Igiciro Cy’Ikawa Y’u Rwanda Kuzamuka?

U Rwanda Rusanga Imvugo Za Ndayishimiye Zibangamira Umubano Warwo N’Uburundi

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Kwamamaza Mushikiwabo, Uburundi, DRC… Uko Nduhungirehe Asobanura Ibyo Mu Karere

You Might Also Like

ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi Rusange

Imisemburo Y’Abagore Niyo Ibatera Kurwara Umutwe Kenshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubumenyi N'Ubuhanga

Bigenda Gute Ngo Umubiri Wakomeretse Wisane?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Abana Bato Bafite Ba Nyina Bacukura Amabuye Y’Agaciro Babaho Bate?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?