Urubanza Rwa Kazungu Denis ‘Rwongeye’ Gusubikwa

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse ku nshuro ya kabiri urubanza ruregwamo Kazungu Denis ukurikiranweho ibyaha by’ubwicanyi.

Umwunganira niwe wagaragaje impamvu z’iryo subikwa, avuga ko atariga neza dosiye ye.

Umwunganira yitwa Me Murangwa Faustin akaba yabwiye inteko iburanisha ko atigeze abona ‘umwanya uhagije’ wo kwiga kuri dosiye ikubiyemo ibirego uyu Kazungu Denis aregwa.

Uru rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari ruherutse gusubika iburanisha ku rubanza rwa Kazungu Denis, ukurikiranyweho ibyaha 14 birimo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake n’iyicarubozo, ku mpamvu zari zatanzwe n’ubushinjacyaha.

- Advertisement -

Icyo gihe, hari taliki 05, Mutarama, 2024, ubushinjacyaha busabye ko Kazungu aburana ku byaha byose bihurije hamwe bwamureze aho kuburana icyaha ukwacyo.

Icyo gihe kandi hari indi mpamvu y’isubikwa ry’iri buranisha yari yatanzwe, iyo ikaba iy’uko  hari umuntu waregeraga indishyi nawe wasabye ko rusubikwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version