Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urubyiruko Ruba Mu Mahanga Rwatangiye Gushora Mu Rwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbukungu

Urubyiruko Ruba Mu Mahanga Rwatangiye Gushora Mu Rwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 July 2025 3:50 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Urubyiruko ruba hanze rwatangiye gushira mu Rwanda. Ifoto@RBA.
SHARE

Nyuma yo gusobanurirwa akamaro ko gushora mu gihugu cyarwo, urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga rwahisemo gushora mu mishinga imwe n’imwe yo kuzamura imibereho y’abaturage.

Hashize hafi imyaka ine Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi itangiye kwigisha urubyiruko ruba mu mahanga amateka y’igihugu cyarwo n’akamaro ko kurushoramo.

Abayobozi muri iyi Minisiteri bavuga ko bimwe mu byavuye muri ubu bukangurambaga ari ishoramari bamwe muri urwo rubyiruko batangiyeg gukorera mu Rwanda.

Gahunda ya Rwanda Youth Tour yibanda ku rubyiruko rufite imyaka 18 na 35 kandi buri mwaka abitabira iyi gahunda bariyongera.

Ku nshuro ya gatanu iheruka, abantu 100 nibo bayitabiriye.

Umwe muribo witwa Callixte Musinga Dethier yabwiye RBA ko nyuma y’umwaka umwe gusa abwiwe amateka y’igihugu cye agashishikarizwa no kugishoramo, yahise agaruka mu Rwanda atangiza ikigo cy’ubwubatsi.

Ati: “Nari mfite gahunda yo kugaruka mu Rwanda umwaka ushize bituma nza muri iyi gahunda ya Rwanda Youth Tour kugira ngo nanjye nibonere uko igihugu cyahindutse kubera ko nabaye mu Rwanda mu bihe byashize. Nari maze imyaka umunani ntaza, rero naragarutse ngo ndebe izo mpinduka, ndebe amahirwe ahari”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni avuga ko iyi gahunda igira uruhare mu kwigisha urubyiruko amateka nyakuri y’u Rwanda.

Virgile Rwanyagatare, akaba Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Aziya, Pasifike n’Uburasirazuba bwo Hagati muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga avuga ko mu byiciro bine iriya gahunda imaze yatanze umusaruro urimo no kuba bamwe mu rubyiruko barihangiye imirimo bigaha akazi abandi Banyarwanda.

Urubyiruko ruherutse kwitabira icyiciro cya gatanu cya gahunda ya Rwanda Youth Tour rwaturutse mu Bubiligi, muri Canada, mu Bwongereza, muri  Amerika, mu Butaliyani, muri Sénégal no muri Uganda.

TAGGED:featuredImishingaIshoramariMinisiteriUrubyiruko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Iran Yahakanye Iby’Uko Ishaka Imishyikirano Na Amerika
Next Article Inkuru Y’Umugore Waragije Umwana We Undi Urwaye Mu Mutwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?