Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe imikoranire n’abaturage n’izindi nzego, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo yasuye abagororerwa mu kigo cya Iwawa giherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza. Yabasabye kubyaza umusaruro amasomo bamazemo amezi icyenda bakamenya uruhare bafite mu iterambere ry’u Rwanda.
CP Bruce Munyambo yabwiye ruriya rubyiruko rw’abantu 1,585 ko igihe bamaze bahugurirwa kureka imyitwarire ibangamye no kwiga imyuga itandukanye gikwiye kubabera intangiriro yo guhinduka, bakareka kwitwara nabi ahubwo bagafasha abandi Banyarwanda kubaka igihugu cyabo.
Ati: “ Igihe mwataye mu myitwarire mibi irimo no gukoresha ibiyobyabwenge kirahagije, ntabwo dukeneye na rimwe kuzongera kugira uwo tubona mu myitwarire mibi. Guhora mwishinja ko muri abanyamakosa mubisige inyuma, muyoboke inzira yo gukora ibyiza kugira ngo bisibe yaamakosa yose mwakoze bityo yibagirane.”
CP Munyambo yavuze ko Polisi izashyigikira ibikorwa byabo igihe bakwibumbira hamwe bagashyira mu bikorwa ibyo bize.
Ati: “Nimusubira mu buzima busanzwe, turabasaba kubyaza umusaruro amasomo atandukanye mwigiye hano kandi nimwishyira hamwe ibikorwa byanyu bizahabwa inkunga kugira ngo mukomeze gutera imbere aho kugira uruhare mu biteza umutekano mucye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madamu Murekatete Triphose yasabye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuzakurikirana imishinga ya bariya basore bagororewe Iwawa kugira ngo itazahomba .
Avuga ko akenshi iyo ihombye abayikoranga bongera gusubira mu ngeso mbi ziteza umutekano mucye.
Ati: “Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze icyo tugomba gukora ni ugukurikirana bihoraho imishinga ikorwa n’urubyiruko rwanyuze hano Iwawa kugira ngo badahomba bagasubira muri ya migirire mibi baba barahozemo mbere yo kugororwa.”
Avuga ko umuryango ufite uruhare rwo kwimakaza indangagaciro n’imyitwarire myiza kandi bakayitoza abana kuko ngo byagaragaye ko abenshi mu bana bishora mu bikorwa biteza umutekano muke ari abaturuka mu miryango ifitanye amakimbirane.
Umwe mu bagororewe Iwawa witwa Shema Frank w’imyaka 30, avuga ko yicuza igihe n’amafaranga yataye akoresha ibiyobyabwenge.
Mu kwicuza kwe, avuga ko kiriya gihe n’amafaranga yagitakajemo yagombye kuba yaragikoresheje yita ku muryango we.
Yashimangiye ko nasubira mu buzima busanzwe azabyaza umusaruro uhagije umwuga w’ubudozi yigira iwawa.
Uru rubyiruko kandi rwakanguriwe no gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano mu gukumira ibyaha.
Nyuma y’ibiganiro habaye umukino w’umupira w’amaguru na Volleyball aho ikipe ya Polisi ikina mu cyiciro cya kabiri (Interforce FC) yatsinze urubyiruko rurimo guhugurirwa Iwawa ibitego 4 kuri 2 ihabwa igikombe.
Mu mukino w’amaboko (Volleyball) ikipe ya Rutsiro Volleyball yatsinze urubyiruko rwa Iwawa amaseti atatu kuri imwe.
Kuva muri 2010 ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze guhugura urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bagera ku ibihumbi 27.
Rwahuguwe mu mirimo yazamura imibereho yarwo ari nako bagirwa inama yo kureka imyitwarire ihungabanya umutekano w’Abanyarwanda.
Abarangije amahugurwa kuri iyi nshuro, bari bagize icyiciro cya 22 kigizwe n’abantu 1585 biganjemo urubyiruko.