Guhera taliki 19 kugeza taliki 21, Kamena, 2022 mu Rwanda hari kubera Inama y’urubyiruko rwo mu Muryango w’Ibihugu bivuga Icyongereza. Izigirwamo uko abayitabiriye bakunganirana binyuze mu bitekerezo bibyara imishinga kugira ngo buri gihugu kibyungukiremo.
Niyo mpamvu insanganyamatsiko y’iyi Nama bayise ‘ Gufata Ejo Hazaza hacu mu Biganza Byacu’, mu Cyongereza babyita ‘Taking Charge of our Future’.
Iyi nama y’urubyiruko bayise The Commonwealth Youth Forum irahuza urubyiruko ruhagarariye urundi mu bihugu 54 bigize uyu muryango.
Abenshi muri bo ni abayobozi b’inzego zitandukanye z’urubyiruko bakaba bagomba kwigira hamwe icyo bamwe bakora kugira ngo babe igisubizo kuri bo ubwabo no kuri bagenzi babo.
Abayitabiriye kandi barimo abayobozi b’Urwego rw’Urubyiruko muri uyu muryango bagize Inama y’ubutegetsi yitwa Commonwealth Youth Council (CYC).
Kugeza ubu urubyiruko rugize iri hururiro ku isi hose ni abantu miliyari 1.2.
Bafite imigambi irimo no kubungabunga ibidukikije, gutanga amahirwe yo guhanga no kubona akazi, guharanira uburezi kuri bose, guharanira ko abagize uyu muryango bagera kuri serivisi z’ubuzima zitandukanye kandi badahenzwe no guharanira ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu bantu rigerwaho mu buryo busesuye.
Iyi nama yateguwe k’ubufatanye bw’ubuyobozi bukuru bwa CommonWealth, ubw’ishami ry’urubyiruko rw’uyu muryango ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.