Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe rivuga ko 51.3% by’Abanyarwanda biyahura, ari urubyiruko.

Ni abafite hagati y’imyaka 19 na 35 , muri bo 16.8% bari munsi y’imyaka 18 n’aho 32% bari hejuru y’imyaka 35.

Dr. Jean Damascene Iyamuremye uyobora Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe yemeza ko ibibazo byo mu miryango n’iby’umuntu ku giti cye biri mu bikomeye biteza kwiyahura.

Dr. Jean Damascene Iyamuremye.

Ati: “Indwara zo mu mutwe, agahinda gakabije, umunaniro ukabije uterwa n’amashuri cyangwa akazi, indwara zidakira n’ibindi biri mu bitera abantu imyitwarire iganisha k’ukwiyahura.”

Mu rwego rwo gukumira kwiyahura, RBC ivuga ko yashyizeho ingamba zirimo ubufasha na serivisi z’ubuzima bwo mu mutwe zaguwe, zigahuzwa no gutanga ubuvuzi busanzwe.

Ibyo byose bikorerwa mu bigo nderabuzima, ibigo by’ubuzima ku rwego rw’Akarere n’ibindi.

Imibare itangwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare ivuga ko Abanyarwanda mu mwaka wa 2025 bagera kuri Miliyoni 14.

Muri bo, abagera kuri Miliyoni icyenda ni urubyiruko rufite munsi y’imyaka 30, bivuze ko kwiyahura ari ikibazo ku buzima rusange bw’abaturage.

Urwo rubyiruko kandi nirwo rugaragaramo abanyabyaha bakatirwa n’inkiko kubera ibyaha byiganjemo ubujura, gukubita no gukometsa bitewe n’ubusinzi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version