Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urugaga Rw’Abakozi Rusaba Gutumirwa Mu Nama Zibafatira Ibyemezo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Urugaga Rw’Abakozi Rusaba Gutumirwa Mu Nama Zibafatira Ibyemezo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 September 2023 11:38 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bw’Urugaga nyarwanda rw’abakozi, CESTRAR, buvuga ko bikwiye ko mu nama mpzamahanga ziga ku mategeko agenga abakozi, imibereho myiza yabo mu ngeri zose, bazajya bahagararirwa, bakazitangamo ibitekerezo.

Bavuga ko ibi ari ingenzi mu masezerano atandukanye ariko cyane cyane arebana n’ubucuruzi mpuzamahanga.

U Rwanda rwasinye amasezerano menshi y’ubufatanye mu by’ubucuruzi mpuzamahanga.

Arimo aya COMESA, ay’ubucuruzi hagati y’ibihugu by’Afurika(The African Intercontinental Trade Area, AfCFTA) kandi ruba no mu Muryango mpuzamahanga w’ubucuruzi, World Trade Organization.

Imiryango yose igira amategeko agena uko abakozi bo mu bihugu byayashyizeho umukono babona akazi mu bindi bihugu, ndetse ikagena n’uburyo abakoresha bakwiye kubafata.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abagize Urugaga nyarwanda rw’abakozi, CESTRAR, bashima Leta ko ikora uko ishoboye hagahangwa imirimo.

Umuyobozi wungirije w’uru rugaga witwa Micheal Musoni avuga ko abahagarariye abantu muri ruriya rugaga bagomba gusobanurirwa iby’amasezerano y’ubucuruzi u Rwanda rwasinye kugira ngo abagirire akamaro mu buryo butandukanye.

Umuyobozi wungirije wa CESTRAR Musoni

Yabwiye itangazamakuru ko CESTRAR yifuza ko abahagarariye abakozi mu bihugu bazajya batumirwa mu nama mpuzamahanga zishyiramo amasezerano y’ubucuruzi kugira ngo bahatangire ibitekerezo.

Musoni ati: “ Dutekereza ko hari inzego nyinshi ziba zabiganiriyeho ariko natwe twifuza ko twajya tubitumirwamo kuko twe duhagarariye abakozi turabyumva cyane.”

Imirimo irahangwa ariko ntiramba…

Urugaga nyarwanda rw’abakozi kandi ruvuga ko hari ikibazo cy’uko imirimo ihangwa mu Rwanda imyinshi itaramba.

Ni igikorwa cyiza nk’uko Musoni abivuga, ariko ngo bikwiye gukorwa k’uburyo iyo mirimo iba ari imirimo irambye kugira ngo izagirire n’umukozi akamaro karambye.

Ati: “ NST 1 ubu yararangiye ariko se urembye imirimo yahanzwe muri kiriya gihe, ubu iracyahari?”

Ikibazo ngo ni uko imirimo myinshi ihangwa iba ari ibiraka bityo ntirambe.

Mu rwego rwo kumenya uko ikibazo cy’imirimo yahanzwe ntirambe kimeze n’ingaruka zacyo, Umuyobozi wungirije wa CESTRAR avuga ko bazakora ubushakashatsi bwo kumenya uko byari bimeze muri NST 1 yose.

Nibyo bizabafasha kumenya aho bagira inama  Minisiteri y’abakozi n’izindi nzego zikurikirana uburenganzira bw’abakozi.

Umukozi mu rugaga rw’abikorera ku giti cyabo, PSF, ushinzwe ubuzima no guteza imbere abakozi witwa Sanganiro avuga ko muri rusange mu Rwanda ku mwaka hahangwa imirimo 118,000.

PSF bavuga ko bagiye kuzasesengura uko ikibazo cy’imirimo itaramba gihagaze.

Avuga ko umwe mu miti yatangwa mu guhangana n’ikibazo cy’imirimo itaramba ari ugutangiza icyo yise ‘ishoramari rihuriweho’.

Kuri we, ubucuruzi bwa nyamwigendaho ntabwo bukigezweho.

Ati: “ Turashishikariza abantu ku giti cyabo, gukomeza kwishyira hamwe kuko nibwo bitanga umusaruro kuri benshi kandi urambye.”

Mu rwego rwo kumenya uko imirimo ihangwa iba ihagaze, PSF yashyizeho uburyo bwo kubigenzura bise Business Diagnosis.

Bugamije kureba imirere y’imirimo ihangwa, kaharebwa iramba n’ihirima bidateye kabiri.

PSF kandi ishaka ko u Rwanda rugira abakozi bafite ubumenyi n’ubuzima bizima.

Mban Kabu ukora mu Muryango mpuzamahanga wita ku murimo avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruteze imbere imibereho myiza y’abakozi ariko ngo ni byiza kwigira no ku  bandi.

Mban Kabu ukora mu Muryango mpuzamahanga wita ku murimo avuga ko u Rwanda rukora uko rushoboye ngo ruteze imbere imibereho myiza y’abakozi

Kabu avuga ko mu biganiro byatangiye kuri uyu wa Gatatu bikabera mu Rwanda ababyitabiriye bazabirangiza bamenye ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga agenga ubucuruzi, bakazabigeza kuri bagenzi babo.

Ubumenyi kuri iyi ngingo buzafasha abakozi kumenya inyungu bakura mu masezerano agenga ubucuruzi mpuzamahanga n’uburyo bakwikorera ubuvugizi ayo masezerano atubahirijwe.

TAGGED:AbakoziCESTRARRwandaUbucuruziUmurimo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Karongi: Umushoramari Ashinja Akarere Kamuhuguza Ibye
Next Article Uganda Igiye Gukora Ibarura Rusange Ry’Abaturage N’Imiturire
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?