Ubuyobozi bwa Banki ya Kiglai, BK Group, bwatangije ikigo bwise BK Foundation kigamije kongerera imbaraga gahunda za Leta mu burezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije.
Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Béatha Habyarimana avuga ko kimwe mu bikorwa baherutse gukora kiri mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abaturage harimo gukusanya arenga Miliyoni Frw 60 yahawe abanyeshuri baba mu Mudugudu w’impfubyi za Jenoside uri i Rwamagana witwa ’Agahozo Shallom Youth Village.’
Aya mafaranga yakusanyijwe n’abantu baherutse kwitabira igikorwa cyo kuzamuka umusozi wa Karisimbi, akaba yarakusanyijwe mu rwego rwo gufasha abatishoboye.
Habyarimana yavuze ko ikigo ayoboye gikomeje gahunda zigamije gufasha abagore kubona imari zirimo iyo bise ‘BK Urumuri’ na ’Zamuka Mugore’ kandi banafashije abanyeshuri 40 kumenya ikoranabuhanga no gukoresha za robo (robotics).
Ati: “Turifuza gukomeza kugaragaza uruhare rwacu mu guteza imbere Umuryango nyarwanda, tukifuza kuwubaka mu buryo burambye ari nayo mpamvu uyu munsi twashinze BK Foundation izakomeza ibi bikorwa kandi ikabikora mu buryo bwisumbuyeho.”
BK Foundation yiyemeje kuzateza imbere ibikorwa byayo binyuze mu nkingi y’uburezi (Education), guhanga udushya (Innovation) no kubungabunga ibidukikije (Environmental Conservation).
Byose ngo biri mu cyerekezo u Rwanda rwafashe kizageza mu mwaka wa 2050.
Mu rwego rw’uburezi, bazibanda ku gufasha ibigo birera abana b’incuke, guhugura abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n’imikoreshereze y’imari hamwe n’abo mu mashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Ku ngingo yo guhanga udushya, BK Foundation izashyigikira urubyiruko rushaka ibisubizo by’ibibazo bijyanye n’imari n’imibanire ndetse no kurengera ibidukikije.
Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije, abayobozi ba BK Foundation bavuga ko bazashyira imbaraga mu gutera inkunga imishinga yo gutunganya ibishingwe n’imyanda bikanagurwamo ibindi bikoresho.
Bazita kandi mu gusukura amasoko y’amazi no gutera ibiti mu mijyi.
Amafaranga azakoreshwa muri ibi byose, azajya ava mu mashami ane agize BK Group.
Ayo ni Banki ya Kigali, BK Capital, BK TechHouse na BK General Insurance, buri kigo kikazajya gitanga 1% by’inyungu kibona buri mwaka.
Ku nshuro ya mbere nyuma yo gushinga BK Foundation, uwo muryango uzatangirana Miliyari Frw 1 ikuwe ku yabonetse mu nyungu yo mu mwaka wa 2022.
Ingrid Karangwayire niwe uyobora BK Foundation nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa.
Imwe mu nshingano ze nkuru ni ugushaka ahantu hatandukanye hakomoka amikoro.
Umuhango wo gutangiza BK Foundation witabiriwe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetse ya BK Group, Marc Holtzman ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Béatha Habyarimana n’abayobozi b’ibigo bine biyigize ndetse n’abashyitsi batandukanye.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK Group, Marc Holtzman yizeza ko hirya no hino ku Isi hari abagira neza benshi (Philanthropists) bashobora kuzajya bunganira gahunda za BK Foundation.