Urugaga Rw’Abikorera Rwahawe Umuyobozi Mushya

Umwanditsi wa Taarifa
1 Min Read

Uwo ni Amin Miramago yagizwe Umuyobozi Mukuru (CEO) w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), asimbuye Stéphene Ruzibiza watangiye kuyobora uru rwego kuva muri Kamena 2015.

Mbere yo kujya muri PSF, Ruzibiza yari umuyobozi muri RwandAir.

Miramago aje muri PSF avuye ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Ababaruramari bemewe mu Rwanda (ICPAR), aho yagize uruhare rukomeye mu kunoza imicungire y’imari mu gihugu.

Ubwo yari muri ICPAR, yafashije u Rwanda kubona abanyamwuga bahuguriwe mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ababaruramari, anagira uruhare mu ivugurura ry’imicungire y’imari ya Leta, binyuze ahanini mu gushyira mu bikorwa amahame mpuzamahanga y’ibaruramari mu nzego za Leta.

Yanahagarariye u Rwanda mu biganiro mpuzamahanga no mu karere, harimo gukorana n’imiryango mpuzamahanga y’ababaruramari no gufatanya n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu guhuza amahame y’umwuga.

Miramago azwi mu guteza imbere uruhare rw’ababaruramari bakora mu kurinda icyizere cya rubanda no kongera umubare w’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, ubu bakaba bagera ku bantu 1,200 bavuye ku bantu 10.

Ishyirwaho rye rije mu gihe Urugaga rw’Abikorera rukomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere urwego rw’abikorera no kuzamura ubukungu bw’u Rwanda.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *