Urugamba Rwongeye Guhinana Hagati Ya M23 N’Ingabo Za DRC

Mu bice bya Karenga na Karuli hagati ya Pariki y’Ibirunga na Teritwari ya Nyiragongo, amasasu aravuza ubuhuha hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za DRC.

Aho imirwano iri kubera ni hafi ya Teritwari ya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Radiyo ya MONUSCO ikorera muri DRC yitwa Okapi ivuga ko umuvugizi wa FARDC muri Operasiyo Sokola 2 ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru, Col Guillaume Njike Kaiko ari we wemeza ko imirwano ikaze hagati y’impande zombi.

Ngo M23 yagerageje  kwinjira mu birindiro bya FARDC biherereye muri ako gace ariko bayibera ibamba.

- Advertisement -

Ati:”  Inyeshyamba za M23 zirimo kugerageza gusesera mu mirongo y’ibirindiro bya FARDC ariko twabashije kuzisubiza inyuma.”

Col  Njike Kaiko avuga ko M23 yavuye muri Kibumba itagamije kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Luanda nk’uko byatangajwe taliki 23, Ugushyingo, 2022 ahubwo ngo yari amayeri yo gukaza ibirindiro byawo mu bindi bice biherereye muri Teritwari ya Rutshuru na Nyiragongo.

Gahunda yayo y’igihe kiri imbere ngo ni ugufata Teritwari ya Masisi.

Col Njike avuga  ko inyeshyamba za M23 zagaragaye mu birindiro bitanu byo muri pariki y’i Birunga.

Bafite n’indi  gahunda yo gukomereza Kamatembo muri gurupema ya Rusayu.

Nta cyo ubuyobozi bwa M23 buratangaza ku byo ushinjwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version