Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruganda Rw’Imideli Mu Rwanda Rurakataje
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Uruganda Rw’Imideli Mu Rwanda Rurakataje

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 June 2022 1:58 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abanyarwanda bo hambere bambaraga impotore, inshabure, indengera, intore zigahamiriza ziteze umugara, ababyeyi bakambara inkanda.

Aho Abazungu badukiye mu Rwanda haje amapantalo, amashati n’inkweto, umusirimu cyangwa umunyacyubahiro akarenzaho karuvati.

Ingofero nayo yaje ari undi mwambaro ushyirwa ku mutwe, ukarinda uruhara ivumbi n’izuba ry’igikatu.

Uko imyaka yatambukaga, ni uko imico y’amahanga yakomeje kwinjizwa mu muco w’Abanyarwanda mu myambarire yabo, inkanda, impuzu n’indi myambarire y’Abanyarwanda bo hambere iracika.

Isigaye ishyunguwe mu Nzu ndangamurage ziri hirya no hino mu Rwanda.

Kubera ko u Rwanda rwabaye ihuriro ry’Abanyarwanda baturutse imihanda yose harimo n’abarubagamo mbere y’uko rubohorwa mu mwaka wa 1994, hakiyongeraho n’abanyamahanga barukundira ubwuzu rubakirana, imyambarire y’Abanyarwanda yarahindutse.

Hari bavuga ko mu gitondo iyo urebye uko abatuye Kigali bambaye, ushobora gucyeka ko bose bakora mu Biro.

Muri iki gihe uruganda ruhanga imideli rufite akazi kenshi kandi rukora byinshi ngo abatuye Kigali bahore bambaye bacyeye.

Ubusanzwe guhanga imideli bisaba kwicara ugafata ikaramu y’igiti n’urupapuro ukandika, ugashushanya warangiza ugashyira umutayeri akarema umwambaro.

Kubera ko nta mwenda uri ho muri iki gihe utarigeze kwambarwa mu gihe runaka, guhanga imideli bishingira ku kurema ibishya uhereye ku bihari.

Abarema imideli bahera ku myambarire isanzwe igaragara mu bantu bakareba niba nta cyo bakungeraho cyangwa bakuraho kugira ngo iyo myenda ihindure ibara cyangwa imiterere bityo abakunda kurimba babone ibyo bifuza.

Kurema imyambaro mu bitenge nibyo bisa n’ibyihariye uruganda nyarwanda rw’imideli.

Mu Rwanda hadutse imyambaro bita ‘Made in Rwanda’.

Iyi ‘Made in Rwanda’ ikubiyemo n’ubugeni, ubukorikori ndetse n’ubuhanzi bw’uburyo bunyuranye.

Mu rwego rwo kunoza imikorere n’imikoranire, Abanyarwanda bahanga imideli barihuje bakora Ihuriro bise Rwanda fashion designers association.

Mu mwaka wa 2015 cyayoborwaga na Joselyn Umutoniwase ariko ubu kiyoborwa na Uwera Karen ufite ikigo kirema imideli kitwa  KarSSH Collections.

Karen Uwera aherutse kubwira Taarifa ko mu kazi kabo ko guhanga imideli, bakora uko bashoboye ngo ababagana babone ibyo bifuza.

Akenshi abasura u Rwanda bataha bajyanye na bimwe mu birukorerwamo birimo n’imyambaro ndetse n’ibikoresho by’ubugeni n’ubukorikori.

 

TAGGED:featuredImideliRwandaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Jeannette Kagame Yacyebuye Abatarumva Ko Abana Bose Bareshya
Next Article José Eduardo dos Santos Wayoboye Angola Ararembye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?