Dr. Patrice Mugenzi uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abaturage bagira uruhare rungana na 74% mu byemezo bifatwa mu igenamigambi ry’igihugu.
Yabwiye RBA ati: “ Kugeza ubu, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi rwari rugeze kuri 74% ariko turagira ngo ruzagere kuri 100% mu mwaka wa 2029”.
Yabivuze ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kumva ibyifuzo by’abaturage bizashingirwamo mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.
Minisitiri Mugenzi avuga ko ‘uko bigaragara’ ikintu cyose gikorewe mu Rwanda kireba abaturage biba ngombwa ko bakigiramo uruhare.
Avuga ko ibyo Leta ikora byose ibikorera mu maso y’abaturage kugira ngo babigiremo uruhare.
Dr. Patrice Mugenzi avuga ko iyo ibintu bikozwe bityo bigakorerwa mu maso y’umuturage, ari bwo abigiramo uruhare kandi akiyemeza kubirinda
Hirya no hino mu Rwanda hari abaturage bajya batakambira itangazamakuru ko hari ibyemezo bafatirwa bibituyeho.
Icyakora si henshi biba kuko ibyinshi biganirwaho mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri.
Mu mwaka wa 2018-tuhafasheho urugero- abari bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage muri Sena basabye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gushyirwaho uburyo bufasha abaturage kudahora bumva ko ari abagenerwa bikorwa bityo ko bagomba guhora bateze amaboko Leta ngo ibabesheho.
Uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko muri iriya raporo harimo ko hari bimwe mu bitekerezo by’abaturage bitashyizwe mu bikorwa kandi barabitanze mu igenamigambi.
Minisitiri Musabyimana yavuze kandi ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 yakiriye ibitekerezo by’abaturage 10,957 byarebanaga n’ibyo bifuzaga ko byazashyirwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018-2019.
Muri icyo gihe kandi nibwo hakiriwe ibitekerezo byinshi kuko byageraga ku 4,187, naho mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje hari hakiriwe ibitekerezo 448.
Intero y’abafata ibyemezo muri Politiki ni uko umuturage agomba kuba ku isonga, gusa hari aho bitubahirizwa ahubwo abaturage bagahohoterwa.