Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Ruri Kuri 74%- Minisitiri W’Ubutegetsi Bw’Igihugu
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaPolitiki

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Ruri Kuri 74%- Minisitiri W’Ubutegetsi Bw’Igihugu

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 November 2024 1:14 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu Patrice Mugenzi
SHARE

Dr. Patrice Mugenzi uyobora Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu avuga ko abaturage bagira uruhare rungana na 74% mu byemezo bifatwa mu igenamigambi ry’igihugu.

Yabwiye RBA ati: “ Kugeza ubu, uruhare rw’abaturage mu igenamigambi rwari rugeze kuri 74% ariko turagira ngo ruzagere kuri 100% mu mwaka wa 2029”.

Yabivuze ubwo hatangizwaga igikorwa cyo kumva ibyifuzo by’abaturage bizashingirwamo mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2025-2026.

Minisitiri Mugenzi avuga ko ‘uko bigaragara’ ikintu cyose gikorewe mu Rwanda kireba abaturage biba ngombwa ko bakigiramo uruhare.

Avuga ko ibyo Leta ikora byose ibikorera mu maso y’abaturage kugira ngo babigiremo uruhare.

Dr. Patrice Mugenzi avuga ko iyo ibintu bikozwe bityo bigakorerwa mu maso y’umuturage, ari bwo abigiramo uruhare kandi akiyemeza kubirinda

Hirya no hino mu Rwanda hari abaturage bajya batakambira itangazamakuru ko hari ibyemezo bafatirwa bibituyeho.

Icyakora si henshi biba kuko ibyinshi biganirwaho mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri.

Mu mwaka wa 2018-tuhafasheho urugero- abari bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage muri Sena basabye Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gushyirwaho uburyo bufasha abaturage kudahora bumva ko ari abagenerwa bikorwa bityo ko bagomba guhora bateze amaboko Leta ngo ibabesheho.

Uwari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yavuze ko muri iriya raporo harimo ko hari bimwe mu bitekerezo by’abaturage bitashyizwe mu bikorwa kandi barabitanze mu igenamigambi.

Minisitiri  Musabyimana yavuze kandi ko kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 yakiriye ibitekerezo by’abaturage 10,957 byarebanaga n’ibyo bifuzaga ko byazashyirwa mu ngengo y’imari  y’umwaka wa 2018-2019.

Muri icyo gihe kandi nibwo hakiriwe ibitekerezo byinshi kuko byageraga ku 4,187, naho mu mwaka w’ingengo y’imari wari wabanje hari hakiriwe ibitekerezo 448.

Intero y’abafata ibyemezo muri Politiki ni uko umuturage agomba kuba ku isonga, gusa hari aho bitubahirizwa ahubwo abaturage bagahohoterwa.

TAGGED:AbaturagefeaturedIbitekerezoIgenamigambiMinisitiriMusabyimana
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika Yahaye Ukraine Mines Zo Guturitsa Ibifaro By’Uburusiya
Next Article Besigye Yafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?