Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urujijo Ku Rupfu Rw’Abasirikare Barinda Perezida Wa Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urujijo Ku Rupfu Rw’Abasirikare Barinda Perezida Wa Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2022 8:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku rupfu kugeza ubu rw’amayobera rw’abasirikare batatu barimo babiri  bari mu Mutwe urinda Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto.

Bari  mu bagize umutwe udasanzwe witwa Presidential Escort Unit.

Amakuru dufite avuga ko hakekwa ibintu bibiri:

Kwiyahura cyangwa kuraswa.

Icyagaragaye kugeza ubu ni uko hari umwe muri bariya basirikare byagaragaye umutwe we wamennye n’amasasu.

Icyo abashinzwe iperereza bari gukurikirana ni ukumenya ‘niba yarashwe’ cyangwa ‘yirashe.’

Gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bariya basirikare witwa Samuel Ngatia w’imyaka 35 y’amavuko ashobora kuba yirasiye iwe.

Yabaga ahitwa GSU Recce Squad Kenyatta Road Camp.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Kenya witwa Director of Criminal Investigations Officer (DCIO) Bwana  Richard Mwaura avuga ko ibyabaye ari ikintu gikomeye kandi kireba umutekano w’igihugu kuko cyabaye ku bashinzwe kurinda Umukuru wacyo.

Umurambo w’umwe muri bariya basirikare wabonetse bwa mbere taliki 11, Mata, 2022, hari ku wa Mbere.

Mwaura ati: “ Iki ni ikintu kireba umutekano w’igihugu. Icyo navuga ni uko koko abo basirikare bapfuye ariko ibindi biracyari mu iperereza.”

Abashinzwe iperereza basanze aho Ngatia yapfiriye hari imbunda nto ya pistol yo mu bwoko bita Jericho Pistol KP irimo amasasu 13.

Jericho Pistol

Bikekwa ko ari yo yirasishije ariko nta raporo idasubirwaho irabitangwaho.

Umurambo we n’indi ya bagenzi be yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Kenyatta University ngo usuzumwe.

Hari indi mbunda kandi yo mu bwoko bwa SMG irimo amasasu 30 basanze mu nzu ye.

Samuel Ngatia yari asanzwe ari mu itsinda ry’abarinda Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto.

 

TAGGED:featuredImbundaKaminuzaKenyaKenyattaKwiyahuraPerezidaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazasubira Kwiga, Barasabwa Kudacyererwa
Next Article Ibanga Rituma Abayapani Baramba Kurusha Abandi Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?