Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urujijo Ku Rupfu Rw’Abasirikare Barinda Perezida Wa Kenya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urujijo Ku Rupfu Rw’Abasirikare Barinda Perezida Wa Kenya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 April 2022 8:07 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi ya Kenya iri gukora iperereza ku rupfu kugeza ubu rw’amayobera rw’abasirikare batatu barimo babiri  bari mu Mutwe urinda Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto.

Bari  mu bagize umutwe udasanzwe witwa Presidential Escort Unit.

Amakuru dufite avuga ko hakekwa ibintu bibiri:

Kwiyahura cyangwa kuraswa.

Icyagaragaye kugeza ubu ni uko hari umwe muri bariya basirikare byagaragaye umutwe we wamennye n’amasasu.

Icyo abashinzwe iperereza bari gukurikirana ni ukumenya ‘niba yarashwe’ cyangwa ‘yirashe.’

Gusa hari amakuru avuga ko umwe muri bariya basirikare witwa Samuel Ngatia w’imyaka 35 y’amavuko ashobora kuba yirasiye iwe.

Yabaga ahitwa GSU Recce Squad Kenyatta Road Camp.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubugenzacyaha muri Polisi ya Kenya witwa Director of Criminal Investigations Officer (DCIO) Bwana  Richard Mwaura avuga ko ibyabaye ari ikintu gikomeye kandi kireba umutekano w’igihugu kuko cyabaye ku bashinzwe kurinda Umukuru wacyo.

Umurambo w’umwe muri bariya basirikare wabonetse bwa mbere taliki 11, Mata, 2022, hari ku wa Mbere.

Mwaura ati: “ Iki ni ikintu kireba umutekano w’igihugu. Icyo navuga ni uko koko abo basirikare bapfuye ariko ibindi biracyari mu iperereza.”

Abashinzwe iperereza basanze aho Ngatia yapfiriye hari imbunda nto ya pistol yo mu bwoko bita Jericho Pistol KP irimo amasasu 13.

Jericho Pistol

Bikekwa ko ari yo yirasishije ariko nta raporo idasubirwaho irabitangwaho.

Umurambo we n’indi ya bagenzi be yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza ya Kenyatta University ngo usuzumwe.

Hari indi mbunda kandi yo mu bwoko bwa SMG irimo amasasu 30 basanze mu nzu ye.

Samuel Ngatia yari asanzwe ari mu itsinda ry’abarinda Visi Perezida wa Kenya witwa William Ruto.

 

TAGGED:featuredImbundaKaminuzaKenyaKenyattaKwiyahuraPerezidaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingengabihe Y’Uko Abanyeshuri Bazasubira Kwiga, Barasabwa Kudacyererwa
Next Article Ibanga Rituma Abayapani Baramba Kurusha Abandi Ku Isi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Hamas Irashaka Igihe Cyo Gusesengura Gahunda Y’Amahoro Yateguwe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Ubwongereza: Abantu Biciwe Mu Rusengero Rw’Abayahudi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?