Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Mu Bufaransa Rwanze Ubujurire Bwa Agatha Kanziga Habyarimana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko Mu Bufaransa Rwanze Ubujurire Bwa Agatha Kanziga Habyarimana

admin
Last updated: 31 August 2021 12:21 pm
admin
Share
SHARE

Nyuma yo kujuririra Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris avuga ko atagombye gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire  Agatha Kanziga wari umugore wa Juvénal Habyarimana yari yaratanze bwanzwe.

Icyemezo cy’uru rukiko cyaraye gitangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30, Kanama, 2021.

Hashize imyaka myinshi inzego zivugira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zisaba ko uriya mugore( afite imyaka 78 y’amavuko) akurikiranwa mu butabera bw’u Bufaransa kubera uruhare avugwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Avugwa ho kuba yari umwe mu ihuriro ry’abatoni b’ubutegetsi bwahoze ari ubwa Juvénal Habyarimana wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo yapfaga aguye mu ndege.

Ririya huriro ryitwaga Akazu zikaba ryarimo abantu bakomeye mu muryango wa Agatha Kanziga no muwa Habyarimana ubwe.

Ako Kazu ngo ni ko kateguye umugambi wo gukorera Abatutsi Jenoside.

Madamu Kanziga we amaze igihe kinini aba mu Bufaransa aho yahungiye nyuma y’uko ubutegetsi bw’umugabo we butsinzwe.

Hashize imyaka irenga icumi akorwaho iperereza ariko u Rwanda rukibaza impamvu n’indi miryango iharanira uburenganzira n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakibaza impamvu atagezwa imbere y’ubutabera.

Mu ntangiriro z’iki kibazo,  Alain Gauthier,usanzwe ayobora ihuriro riharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba hanze y’u Rwanda bakurikiranwa, Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR),yavugaga ko ubwo we na bagenzi be bagezaga idosiye ikubiyemo ibyo barega Kanziga, nta cyizere namba bari bafite cy’uko azakurikiranwa.

Idosiye ikubiyemo icyo bamuregaga yagejejwe bwa mbere mu butabera tariki 14, Nyakanga, 2007.

Bisa n’aho uyu mugabo atiyumvishaga ko u Bufaransa buzisubira bukemera kumuburanisha.

Mu minsi ishize byaranugwanugwaga ko ashobora kuzoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko urukiko rusesa imanza rw’i Paris rwarabyanze.

Mu mpera z’Ugushyingo, 2020 Agatha Kanziga Habyarimana yagejeje icyifuzo cye ku rukiko rw’i Paris rw’ubujurire avuga ko atagombye gukurikiranwa ku ruhare muri Jenoside ariko ubusabe bwe bwaraye butewe utwatsi!

 

TAGGED:AbatutsifeaturedHabyarimanaJenosideKanzigaUbutabera
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inyungu Ya I&M Bank Rwanda Yazamutseho 55% Mu Mezi Atandatu
Next Article EU Yemeje Ko 70% By’Abantu Bakuru Bamaze Gukingirwa COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?