Urukiko Mu Bufaransa Rwanze Ubujurire Bwa Agatha Kanziga Habyarimana

Nyuma yo kujuririra Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris avuga ko atagombye gukurikiranwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubujurire  Agatha Kanziga wari umugore wa Juvénal Habyarimana yari yaratanze bwanzwe.

Icyemezo cy’uru rukiko cyaraye gitangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 30, Kanama, 2021.

Hashize imyaka myinshi inzego zivugira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zisaba ko uriya mugore( afite imyaka 78 y’amavuko) akurikiranwa mu butabera bw’u Bufaransa kubera uruhare avugwaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Avugwa ho kuba yari umwe mu ihuriro ry’abatoni b’ubutegetsi bwahoze ari ubwa Juvénal Habyarimana wategetse u Rwanda guhera mu mwaka wa 1973 kugeza mu mwaka wa 1994 ubwo yapfaga aguye mu ndege.

- Advertisement -

Ririya huriro ryitwaga Akazu zikaba ryarimo abantu bakomeye mu muryango wa Agatha Kanziga no muwa Habyarimana ubwe.

Ako Kazu ngo ni ko kateguye umugambi wo gukorera Abatutsi Jenoside.

Madamu Kanziga we amaze igihe kinini aba mu Bufaransa aho yahungiye nyuma y’uko ubutegetsi bw’umugabo we butsinzwe.

Hashize imyaka irenga icumi akorwaho iperereza ariko u Rwanda rukibaza impamvu n’indi miryango iharanira uburenganzira n’inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakibaza impamvu atagezwa imbere y’ubutabera.

Mu ntangiriro z’iki kibazo,  Alain Gauthier,usanzwe ayobora ihuriro riharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi baba hanze y’u Rwanda bakurikiranwa, Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR),yavugaga ko ubwo we na bagenzi be bagezaga idosiye ikubiyemo ibyo barega Kanziga, nta cyizere namba bari bafite cy’uko azakurikiranwa.

Idosiye ikubiyemo icyo bamuregaga yagejejwe bwa mbere mu butabera tariki 14, Nyakanga, 2007.

Bisa n’aho uyu mugabo atiyumvishaga ko u Bufaransa buzisubira bukemera kumuburanisha.

Mu minsi ishize byaranugwanugwaga ko ashobora kuzoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda, ariko urukiko rusesa imanza rw’i Paris rwarabyanze.

Mu mpera z’Ugushyingo, 2020 Agatha Kanziga Habyarimana yagejeje icyifuzo cye ku rukiko rw’i Paris rw’ubujurire avuga ko atagombye gukurikiranwa ku ruhare muri Jenoside ariko ubusabe bwe bwaraye butewe utwatsi!

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version