Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rukorera mu Mujyi wa Kigali rwategetse ko sosiyete ikora umuziki yitwa Evolve Music Group Ltd yishyura umuhanzi Gabiro Girishyaka Gilbert bita Gabiro Guitar Frw 900,000 nyuma y’uko ayitsinze mu rubanza.
Ni urubanza rwaburanishwaga mu bujurire, rwaasomwe kuri uyu wa Gatatu tariki 30, Mata, 2025.
Mu iburanisha, Evolve Music Group yavugaga ko Gabiro Guitar ayirimo umwenda wa Frw 10.850.000, igasaba Gabiro Guitar kuyishyura amafaranga y’imari shingiro angana na Miliyoni Frw 5 n’arenga Miliyoni Frw 5F ivuga ko yamushoyemo mu bikorwa bye by’umuziki.
Abacamanza bavuga ko basanze ibyo birego byose nta shingiro bifite, ndetse ko nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko uriya muhanzi atatanze imari shingiro yari yemeye mu ishyirwaho ry’iyi sosiyete.
Bavuga kandi ko serivisi zivugwa na Evolve Music Group ko zahawe Gabiro zatanzwe mu gihe Gabiro yari akiri mu bayobozi n’abanyamigabane b’iyo sosiyete, bityo ko bitamwitirirwa ku giti cye.
Umwanzuro wabaye ko iki kigo cyishyura Gabiro Guitar Frw 300,000 y’umunyamategeko we mu bujurire, Frw 100,000 y’ikurikiranarubanza na Frw 500,000 y’igihembo cy’uwamwunganiye mu mategeko.
Gusa abatsinzwe nabo bafite uburenganzira bwo kujuririra mu rukiko rw’ikirenga nibaramuka byumvise batanyuzwe n’icyo cyemezo.
Imyaka igiye kuba itatu umuhanzi Gabiro Guitar avuye muri kiriya kigo kuko yahavuye mu mwaka wa 2022 asigira imigabane yose Muhaturukundo Gilbert bari basanzwe bakorana.
Yavuyemo ahamaze umwaka umwe.