Nyuma yo kumva ubujurire bw’ababuranira Paul Rusesabagina n’abo barenganwa harimo na Callixte Nsabimana wiyise Sankara, kuri uyu wa Mbere taliki 21, Werurwe, 2022, Urukiko rw’ubujurire ruratangaza imyanzuro yarwo.
Ubujurire ku bihano byahawe aba bagabo bombi bwatanzwe n’Ubushinjacyaha bwasabaga ko igihano Rusesabagina yahawe cyakongerwa, kikava ku myaka 25 kikaba igifungo cya burundu n’aho ku ruhande rwa Callixte Sankara, abamwunganira bo basabaga urukiko rw’ubujurire kumugabanyiriza igihano kikava ku myaka 20 kikaba imyaka itanu.
Hari n’abandi baregeye indishyi ku mitungo yabo bavuga ko yangijwe n’abarwanyi bo muri FLN bagabye ibitero mu Rwanda bakica abantu bagatwika inzu n’ibindi.
Mu iburanisha riheruka ni ukuvuga taliki 21 Werurwe, 2022 nibwo Urukiko rw’Ubujurire rwasoje iburanisha ku bujurire bw’Ubushinjacyaha, butishimiye ibihano byahawe abari abayobozi n’abarwanyi b’umutwe wa MRCD/FLN.
Icyo gihe ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’abaregwa basabye kugabanyirizwa ibihano, uretse Nsabimana Jean Damascene wahamijwe icyaha cyo kugambana no gushishikariza abandi gukora icyaha cy’iterabwoba kandi atarakirezwe.
Bwasabye ariko ko Nsabimana, Rusesabagina na Nizeyimana Marc bahamwa n’icyaha cyo gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, kandi hakwemezwa ko ‘bakoze ubwabo ibikorwa by’iterabwoba, aho kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakozwe n’abandi.’
Bwanasabye urukiko guhamya Nsabimana icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Rusesabagina agahamwa n’ibyaha by’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe n’icyaha cyo gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko guhamya icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe Nizeyimana Marc, Bizimana Cassien, Nsengimana Herman, Iyamuremye Emmanuel, Niyirora Marcel, Kwitonda Andre, Nhimiyimana Emmanuel, Ndagijimana Jean Chretien, Hakizimana Theogene, Nsanzubukire Felicien na Munyaneza Anastase.
Umushinjacyaha yarakomeje ati “Ibi byaha turasaba ko babihama bikiyongera kubyo bahamijwe ku rwego rwa mbere.”
Ubushinjacyaha bwasabye ko ‘Nsabimana Callixte Alias Sankara ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, ko Rusesabagina Paul ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu, kuri Nizeyimana Marc, busaba ko yahanishwa igifungo cya burundu.’
Nsabimana yari yarahanishijwe gufungwa imyaka 20 kimwe na Nizeyimana Marc.
Ubushinjacyaha kandi bwasabiye Nsengimana Herman gufungwa imyaka 20 kimwe na Iyamuremye Emmanuel, Kwitonda Andre, Nshimiyimana Emmanuel, Hakizimana Theogene, Ndagijimana Jean Chrétien, Nsanzubukire Félicien, Munyaneza Anastase, Nikuze Siméon, Ntabangamyimana Joseph na Mukandutiye Angelina.
Ni mu gihe Niyirora Marcel we yasabiwe gufungwa imyaka 15.
Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko “nta cyahinduka” ku bihano Urukiko Rukuru rwahaye Bizimana Cassien, Matakamba Jean Bèrchmas, Shaban Emmanuel, Ntibiramira Innocent, Byukusenge Jean Claude na Nsabimana Jean Damascène.
Umushinjacyaha ati “Ibi nibikurikizwa nyakubahwa Perezida, Banyakubahwa bacamanza, bizaba ari ubutabera.”
Nsabimana Sankara yavuze ko nta rundi rukiko bafite bazajuririramo icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire, bityo ko rukwiye guca inkoni izamba.
Yavuze ko icyifuzo cy’Ubushinjacyaha cyo kumufuga imyaka 25 kitagamije kumugorora kubera ko ubutabera ntabwo ari ukwihorera.
Ati “N’iyo byaha kumvisha umuntu, ntabwo wakumvisha umuntu wemeye gukorana n’ubutabera, wenda byaba ku muntu winangiye.”
Yavuze ko igihano yasabiwe gitandukanye n’isezerano yahawe ryo kugabanyirizwa ibihano ubwo yasabwaga gufasha ubutabera, asaba urukiko kumworohereza.
Ati “Ibyabaye byarabaye nta marira narira kugira ngo mbisubize inyuma, bibaho mu buzima ko umuntu ashobora gukora ikosa, ikibazo nkaba mbona cyaba gutsimbarara ku bintu wabonye ko ari amakosa, ntabwo ari wo murongo nahisemo.”
“Ntabwo nahisemo umurongo wo kuba kagarara, nahisemo umurongo wo gufasha ubutabera, nkaba nsaba rero uru rukiko ko rwazareba ku ruhande rumwe ibibi nakoze, ariko rukareba ku rundi ruhande ibyiza nakoze, byo gufasha ubutabera, mukabiheraho mungabanyiriza ibihano. Nkaba mbizeza ko niteguye kuzaba umunyarwanda mwiza wubahiriza abategeko y’igihugu nk’ivanjili ntagatifu.”
Ntabwo Rusesabagina yigeze yitabira iburanisha ku bushake bwe, urubanza rukomeza adahari.
Umucamanza yemeje ko urubanza ruzasomwa none ku wa 21 Werurwe 2022, saa tatu za mu gitondo.