Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwanze Ko Nyiramasuhuko Afungurwa Atarangije Igihano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko Rwanze Ko Nyiramasuhuko Afungurwa Atarangije Igihano

admin
Last updated: 18 November 2021 4:52 pm
admin
Share
SHARE

Perezida w’Urwego rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT), Umucamanza Carmel Agius, yanze kurekura Pauline Nyiramasuhuko atarangije igifungo nk’uko yaherukaga kubisaba.

Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori, afungiwe muri Senegal kuva muri Nyakanga 2018, aho agomba kurangiriza igifungo cy’imyaka 47 yakatiwe nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.

Icyemezo cy’urukiko cyo ku wa 10 Ugushyingo 2021 kigaragaza ko Nyiramasuhuko yandikiye Urwego ku wa 24 Nzeri 2020 asaba kurekurwa atarangije igihano yakatiwe, atanga impamvu z’ubuzima bwe butameze neza.

Umucamanza avuga ko ku wa 3 Gashyantare 2021 ubwanditsi bw’Urwego bwandikiye ubuyobozi bwa Senegal bubaza niba hashingiwe ku mategeko y’icyo gihugu, Nyiramasuhuko yemerewe gufungurwa atarangije igihano.

Gusa ngo nta gisubizo bwigeze butanga.

Ni mu gihe amategeko y’Urwego yo ateganya ko umuntu ashobora kurekurwa atarangije igihano igihe amaze kurangiza nibura bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe.

Kuri iyo ngingo, icyemezo cy’umucamanza kigira kiti “Bijyanye n’uko Nyiramasuhuko azaba atararangiza bibiri bya gatatu by’igihano cy’imyaka 47 yakatiwe kugeza muri Nyakanga 2027, ntabwo aruzuza ibisabwa n’Urwego mu kurekurwa atarangije igihano.”

Uretse iyo ngingo ariko, itegeko riha Perezida w’Urwego ububasha bwo kuba yarekura abakatiwe n’Urukiko rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) cyangwa iyahoze ari Yugoslavia (ICTY), hashingiwe ku zindi mpamvu zihariye.

Icyemezo cy’urukiko kivuga ko bijyanye n’impamvu z’ubuzima Nyiramasuhuko yitwazaga, Umucamanza Agius yasabye ubuyobozi bwa Senegal raporo ya muganga ndetse akayihabwa.

Gusa ngo yaje gusanga ubusabe bwa Nyiramasuhuko na raporo ya muganga bidatanga amakuru ku mpamvu zihariye zatuma Nyiramasuhuko arekurwa atarangije igihano.

Icyo gihe ngo yanagishije inama abacamanza bagenzi be William H. Sekule na Liu Daqun, bari banagize inteko iburanisha yaciye urubanza rwa Nyiramasuhuko.

Icyemezo cy’umucamanza Agius gikomeza kiti “Hashingiye ku kuba umucamanza Sekule n’umucamanza Liu dusangiye uburyo tubonamo ko Nyiramasuhuko atujuje ibisabwa ngo abe yarekurwa atarangije igihano kugeza ubu, no kuba nta mpamvu zikomeye cyangwa zihariye zagaragajwe zakumvikanisha impamvu yarekurwa mbere yo kurangiza bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe nk’uko biteganywa, kubw’izo mpamvu zose, nanze ubwo busabe.”

Nyiramasuhuko yavukiye mu yahoze ari Komine Ndora muri Perefegitura ya Butare, muri Mata 1946.

Ku itariki ya 16 Mata 1992, yagizwe Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori muri Guverinoma ya mbere yari ihuriweho n’amashyaka menshi yari iyobowe na Nsengiyaremye, wari Minisitiri w’Intebe.

Amaze kuba minisitiri, yatorewe kuba umwe mu bagize Komite ya MRND ku rwego rw’igihugu, ahagarariye Perefegitura ya Butare.

Mu gihe cya Jenoside mu 1994 yari Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Abari n’Abategarugori muri Guverinoma y’Agateganyo yayoborwaga na Jean Kambanda.

Nyaramasuhuko Pauline afatatwa nk’uwari ushinzwe igikorwa cyo gutsemba Abatutsi muri Butare.

Yavuye mu Rwanda ku itariki ya 18 Nyakanga 1994, aza gufatirwa muri Kenya ku wa 18 Nyakanga 1997 yimurirwa Arusha muri Tanzania ngo aburanishwe na ICTR.

Urukiko rwaje kumuhamya ibyaha bya Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, kuba icyitso cy’abakoze jenoside, Ibyaha byibasiye inyokomuntu, gutanga amategeko yo gusambanya ku gahato abagore n’ibindi, aza gukatirwa gufungwa burundu.

Ku wa 14 Ukuboza 2015 urugereko rw’ubujurire rwaje guhindura igihano yahawe, akatirwa gufungwa imyaka 47.

Mu rubanza rwe byemejwe ko gufata ku ngufu byakoreshejwe nk’intwaro ya Jenoside muri gahunda rusange yo gutsemba Abatutsi.

Umwe mu batangabuhamya yavuze ko umunsi umwe Nyiramasuhuko ahagaze ku rugi rw’imodoka, yabwiye Interahamwe n’abasirikare bari bafite intwaro ati “muhere uruhande rumwe maze mufate abakobwa n’abagore mujye kubasambanya ku gahato kubera ko bababenze.”

Amaze kuvuga ibyo, Interahamwe n’abasirikare bavuye mu modoka maze basambanya ku gahato Abatutsikazi.

Umuhungu we Arsène Shalom Ntahobali na we yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa gufungwa imyaka 47.

Umugore wa Ntahobali witwa Béatrice Munyenyezi na we akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, nyuma yo koherezwa mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

 

TAGGED:ButarefeaturedJenosidePauline Nyiramasuhuko
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Icyo Maroc Ipfa Na Algérie
Next Article Uwahoze Ahagarariye u Bufaransa Mu Rwanda Yoherejwe i Burundi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?