Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwanzuye Ko Ruto Ari We Perezida Wa Kenya BIDASUBIRWAHO
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Urukiko Rwanzuye Ko Ruto Ari We Perezida Wa Kenya BIDASUBIRWAHO

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2022 2:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma  y’uko Raila Odinga avuze ko yibwe amajwi ndetse akaregera Urukiko rw’Ikirenga, kuri uyu wa Mbere rwatangaje ko  William Ruto ari we watowe n’abaturage ngo abe Perezida wabo.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora Wafula Chebukati yari yashinjwe ko yatangaje ibyavuye mu matora adafatanyije n’abandi ba Komiseri bityo ko ibyo yakoze bidakurikije amategeko. Bimwe mubyo abo ku ruhande rwa Odinga bavugaga ko byakoreshejwe bibwa amajwi harimo ko hari abantu bahawe akazi ko kuyiba bakoresheje ikoranabuhanga.

Urukiko rw’ikirenga rwatangaje ko ibyo birego bigomba kwakirwa ndetse n’abo kwa Ruto bakazana ibihamya by’uko batsinze binyuze mu mucyo.

Taliki 15, Kanama, 2022 nibwo Komisiyo y’amatora yatangaje ko William Ruto yatsinze amatora ku majwi 50.4% n’aho Raila Odinga atsindirwa ku majwi 48.8.

Nyuma  yo gusuzuma ibyo impande zombi zavugaga kuri iki kibazo, Komisiyo y’amatora yanzuye ko William Ruto ari we watorewe kuyobora Kenya kandi ibyo ibyatangajwe na Komisiyo y’amatora byaciye mu mucyo.

Perezida w’Inteko y’abacamanza bakurikiranye ruriya rubanza witwa Martha Koome niwe watangaje k’umugaragaro ko William Ruto ari we watsinze amatora kandi ko ari icyemezo kidasubirwaho.

Martha Karua wiyamamazanyaga na Odinga yari aherutse   kwemeza ko hari abanyamahanga 19 n’Abanya Kenya babiri bagize uruhare rutaziguye mu kwibira amajwi William Ruto.

Karua avuga ko ibikorwa biganisha mu kwibira amajwi Ruto byatangiye muri Werurwe, 2022.

Muri icyo gihe, ngo hari abanyamahanga batangiye kujya baganira n’abagize Komisiyo y’amatora, bababwira uko ibintu ‘byagombye kuzagenda.’

Karua na Odinga bavuga ko guhera muri kiriya gihe, hari ibikoresho bimwe na bimwe bya Komisiyo y’amatora byatangiye kujya  bikoreshwa n’abo bantu, bityo batangira kubigiramo uruhare hakiri kare.

Martha Karua avuga ko hari amajwi agera ku 140,028  atarabaruwe nk’uko byari bikwiye.

Avuga ko hari abantu 21 barimo abanyamahanga 19 n’abanya Kenya babiri bagize uruhare mu gutuma amajwi atabarurwa neza kandi ngo babikoze binyuze mu ikoranabuhanga.

Ni ngombwa kuzirikana ko Karua na Odinga ibi babivugiye mu rukiko nk’uko The Nation yabyanditse.

Bombi bavuze ko kuba abo bantu barivanze mu mikorere y’ikoranabuhanga ryari rigenewe kubarura ibyavuye mu matora, byatumwe ibyayavuyemo bidahuza n’ukuri bityo bituma William Ruto ari we ubyungukiramo.

Icyakora ntibigeze batangaza amazina y’abo bantu 21 bashinja kwivanga mu migendekere y’amatora.

Banashinja kandi Perezida wa Komisiyo y’amatora kugira ubunyangamugayo bucye mu ibarura ry’amajwi.

Beretse urukiko ahantu hatatu nk’urugero rw’uburyo  Wafula Chebukati usanzwe uyobora Komisiyo y’amatora yagize uruhare mu kubiba amajwi.

Ni uburyo bise Form 34A, 34B  na  34C.

Karua yavugaga ko uburyo bwa 34A bwibwe kugeza n’ubwo ababwibye babubitse ahantu hatari mu ho Komisiyo y’amatora isanzwe ikoresha.

Yunzemo ko Polisi yaje gusanga hari na mudasobwa igendanwa yari yarabitse mu Kigo kitwa  National Tallying Centre Bomas of Kenya, y’umugabo witwa  Koech Geoffrey Kipngosos wo mu ishyaka ryitwa  United Democratic Party kandi ngo muri iyo mudasobwa harimo ibimenyetso byerekana ko bibwe amajwi.

Avuga ko iriya mudasobwa yari yarahujwe n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwabitswemo bwa buryo bwiswe 34A bwibwe kugira ngo buzakoreshwe rwihishwa mu kubiba amajwi.

Ngo bibwe amajwi binyuze mu gufata ayo bari batsindiye bakayahindura bakayaha William Ruto hanyuma bakabyoherereza Komisiyo y’amatora byitwa ko ari Ruto wabonye ayo majwi kandi atari byo.

Hakoreshejwe ikoranabuhanga bita ‘Sharepoint.’

Ikindi ni uko ngo hari ibikoresho by’ikoranabuhanga Urwego rw’ubugenzacyaha rwafatanye abaturage batatu ba Venezuela bagiye gusubira iwabo, bafatirwa ku kibuga y’indege cya Jomo Kenyatta International Airport.

Hari taliki 21, Nyakanga, 2022 mbere gato y’uko Amatora nyirizina aba.

Madamu Karua yavugaga ko n’ikimenyimenyi hari umuntu witwa Jose Grecoria Camarigo Catellanos wari ufite ubushobozi bwo kwinjira mu mikorere y’ibyuma by’ikoranabuhanga bya Komisiyo y’amatora agahindagura imikorere yabyo akoresheje ikoranabuhanga bita Kiems kit.

Iryo koranabuhanga kandi ngo ryatumaga urikoresha agira ubushobozi bwo kugira ibyo asiba, ibyo yongeraho ndetse akagira n’ubushobozi bwo kuba yaha runaka amabwiriza yo kuzuza inshingano runaka bikitirirwa ko ari shebuja ubimutegetse.

Ikindi Karua yabwiye Urukiko ni uko Perezida wa Komisiyo y’amatora yakoze ikosa ryo gutangaza wenyine ibyayavuyemo kandi bitemewe.

Ngo ubusanzwe Perezida wa Komisiyo y’amatora atangaza ibyavuye mu matora ari kumwe n’abakomiseri 27.

Muri rusange ng’uko uko ikibazo cya Odinga, Karua na Ruto gihagaze mu rukiko muri iki gihe.

Igisigaye ni ukumenya umwanzuro w’Urukiko rw’ikirenga kuri iki kibazo.

William Ruto yari aherutse gutangaza ko azamera icyemezo cya Komisiyo y’Amatora kuri iyi ngingo akandi agasaba n’abandi baturage ba Kenya kuzabyubahiriza.

Ubu haribazwa niba abaturage ba Kenya bazemera ibyavuye muri ariya matora, bakemera bidasubirwaho ko William Ruto ari we watsinze ariya matora nta zindi mpaka.

TAGGED:AmatorafeaturedKenyaOdingaRuto
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Nshingano Z’Abana Harimo Gukunda Igihugu
Next Article U Rwanda: Iwabo W’Ibishyimbo Higiwe Uko Byarushaho Kugirira Abantu Akamaro
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Angola Igiye Kujya Itunganya Diyama Yose Icukura

Abimukira Ba Mbere Boherejwe Na Amerika Bageze Mu Rwanda

Perezida Wa Mozambique Yasuye Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Zahabu

Musanze: Babwiye Polisi Ikibatera Kwiba

Bukavu: Abantu Bahiriye Mu Nzu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Mugenzi We Wa Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Perezida Wa Mozambique Yatangiye Uruzinduko Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bugiye Kubaka Gariyamoshi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?