Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rwanzuye Ko Umunyamakuru Manirakiza Afungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Urukiko Rwanzuye Ko Umunyamakuru Manirakiza Afungwa Iminsi 30 Y’Agateganyo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2023 3:48 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko   umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV,Manirakiza Théogène afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Akurikiranyweho icyaha cyo gukangisha gusebanya.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye Urukiko ko uyu munyamakuru ukurikiranyweho gukangisha gusebanya yafungwa iminsi 30 y’agateganyo none icyifuzo cyabwo cyakiriwe n’Urukiko.

Mu mpamvu bwatangaga harimo ko icyaha akurikiranyweho icyaha gihanishwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri, kuba iperereza rigikomeje bityo ko ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka ubutabera.

Icyemezo cy’Urukiko cyasomwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Ukwakira 2023, rwanzuye ko Manirakiza afungwa iminsi 30 y’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

Ubwo yagiraga icyo abwira urukiko, Manirakiza yavuze ko yafatiwe mu biro bya Nzizera ariko ko atari agiye kwaka ruswa, ahubwo ko ari amafaranga bari bemeranyije mu masezerano y’imikoranire bari bemeranyije.

Muri iyo mikorere ngo harimo ko ibyo kwamamaza ibikorwa by’ikigo cy’ubwubatsi cya Nzizera kitwa Amarebe investiment cyari kiri kwitegura kuba umudugudu.

Uyu munyamakuru uri mu bari babimazemo igihe avuga ko atigeze agambirira gukangisha Nzizera ko azamukoraho inkuru natamuha ruswa kandi ngo mu biganiro byose bagiranye ntiyigeze abwira Nzizera ko gihe cyose yagira icyo ashaka kuvuga ku nkuru ziri kumukorwaho, yazajya amuha umwanya mu kinyamakuru cye kuko ari ko amahame y’umwuga abigena.

Manirakiza yavuze ko Ubushinjacyaha bwirengagije ibimenyetso bimushinjura bufite, bikubiye mu biganiro yagiye agirana na Nzizera mu bihe bitandukanye.

Minirakiza kandi yagaragaje ko nubwo Ubushinjacyaha buvuga ko amasezerano yari gutangira kubahirizwa muri Mutarama 2024, ariko harimo ingingo ivuga ko bashoboraga no gutangira mbere yaho, bikaba bivuze  ko igihe yakiraga amafaranga amasezerano yari yamaze gutangira kubahirizwa.

Umunyamakuru Manirakiza Théogène Yitabye Urukiko

TAGGED:featuredGufungwaUmunyamakuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwandair Yaguze Indege ya Karindwi
Next Article Guverineri Gasana Yahagaritswe Mu Mirimo Ngo Akurikiranwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Musanze: Bafatanywe Litiro 1000 Z’Inzoga Itemewe

Amerika Yatwitse Ubundi Bwato Bwa Venezuela

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?