Abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire baraye bategetse ko Félicien Kabuga usazwe ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 arekurwa.
Baboneyeho gutegeka ko urubanza rwe ruhagarikwa kugeza ‘igihe kitazwi.’
Muri Kamena, 2023, abacamanza bo mu rugereko rw’urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN) rw’i La Haye mu Buholandi rwasigariye guca imanza zasizwe n’urwari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwahoze i Arusha, muri Tanzania bari banzuye ko Kabuga adashobora kuburanishwa kubera uburwayi bwo ‘kwibagirwa cyane’.
Icyo gihe basabaga ko habaho ubundi buryo bwo kumuburanisha gusa abo mu rukiko rw’ubujurire banze ubwo buryo bundi bwo kumuburanisha.
Bo bavuze ko urwo rugereko (chambre) rwa ONU rwakoze “ikosa ryo mu mategeko” ubwo rwafataga icyemezo ko Kabuga akwiye kuburanishwa ‘mu bundi buryo bworoheje’ kandi ruzi uko ubuzima bwe bumeze.
Bivugwa ko Kabuga Felisiyani afite imyaka 90 y’amavuko.
Yari umwe mu ba nyuma bashakishwaga n’ubucamanza mpuzamahanga bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Taliki 16, Gicurasi, 2020 nibwo yafatiwe mu nkengero za Paris ahitwa Asnières-sur-Seine mu Bufaransa.
Yahabaga akoresha umwirondoro mpimbano nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.
Icyo gihe yari amaze imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.