Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe

Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire zamaze kwimura icyicaro gikuru, ziva ku Kimihurura ahateganye n’ingoro y’Inteko Ishinga amategeko zimukira mu nyubako nshya iri ku muhanda ugana ku Kacyiru.

Ni igikorwa cyo kubisa umushinga munini ugiye gukorerwa ku butaka inyubako y’Urukiko rw’Ikirenga yari yubatswemo, ari nayo yakorerwagamo n’Urukiko rw’Ubujurire.

Izi nkiko zombi kuri uyu wa Mbere zageze mu nyubako nshya zakodesherejwe, igorofa nini yubatswe hirya gato y’ahahoze Ninzi Hills, hateganye n’ahakorera Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije, REMA, na Brioche.

Mu kwimuka habanje Minisiteri y’Ubutabera yimuriwe mu nyubako ikoreramo Minisitiri w’Intebe, iri iruhande rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro.

- Kwmamaza -

Amakuru yemeza ko mu minsi ya vuba n’Ubushinjacyaha Bukuru bugomba kwimuka, bukajya mu nyubako nshya iri ku muhanda ugana i Remera, yegeranye n’ahakorera Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, CNLG, na Hotel Chez Lando.

Izi nzego z’ubutabera nizimara kwimuka ku Kimihurura, ahari hamaze kumenyerwa nko kuri Minijust hazasenywa, inzu zose zishyirwe hasi mu gice kiri hagati y’inyubako ikoreramo Simba Supermarket, Lemigo Hotel na Kigali Convention Centre.

Hazazamurwa inzu z’akataraboneka zirimo ikintu cyose umuntu yakenera. Duval Great Lakes Ltd ishamikiye kuri Groupe Duval y’Abafaransa ni yo izubaka izo nzu zigezweho.

Ku wa 26 Mata 2020 nibwo mu igazeti ya leta hasohotsemo ko leta yeguriye abo bashoramari ikibanza gikoreramo Minisiteri y’Ubutabera n’Urukiko rw’Ikirenga. Ni ikibanza gifite ubuso bungana na metero kare 26000.

Ni umushinga uzaba uteganye na Kigali Convention Centre, ku buryo abantu bazajya bitabira inama bazaba bafite uburyo buboroheye bwo kubona serivisi zose bakeneye.

Igishushanyo mbonera cy’agateganyo kigaragaza ko hazaba hari hotel igizwe n’ibyumba 140 yitwa Odalys City Business Aparthotel, ibyumba by’inama, amahahiro, ibyumba by’imyidagaduro n’ibindi.

Duval Great Lakes Ltd iheruka gutangaza ko inzego z’ubutabera zahakoreraga nizimara kwimuka, hazakurikiraho gusenya inyubako zihasanzwe hakubakwa mu buryo bugezweho.

Iyi nyubako izaba iberamo imirimo myinshi izubakwa ahakoreraga Urukiko rw’Ikirenga, Minisiteri y’Ubutabera n’Ubushinjacyaha
Ahazwi nka Minijust hagiye guhindura isura mu minsi mike
Iyi nyubako ni yo yakorerwagamo n’Urukiko rw’Ikirenga n’Urukiko rw’Ubujurire
Urukiko rw’Ikirenga n’urw’Ubujurire zimukiye mu nyubako nshya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version