Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukiko Rw’Ubujurire Rwategetse Ko Rusesabagina Aburanishwa Adahari
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Urukiko Rw’Ubujurire Rwategetse Ko Rusesabagina Aburanishwa Adahari

admin
Last updated: 18 January 2022 6:15 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rw’Ubujurire rwategetse ko Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba aburanishwa adahari, nyuma y’uko kuri uyu wa Mbere atarwitabye kandi yaremenyeshejwe umunsi w’urubanza.

Urukiko rwatangiye kuburanisha ubujurire bw’Ubushinjacyaha muri dosiye iregwamo Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bose hamwe 21, bahamijwe uruhare mu bitero by’umutwe wa MRCD/FLN, byishe abaturage mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe.

Buvuga ko ibihano bahawe byoroheje ugereranyije n’ibyaha bahamijwe.

Ubwo iburanisha ryatangiraga kuri uyu wa Mbere, umucamanza yasanze Rusesabagina atitabye ndetse atunganiwe, mu gihe abandi bose bitabiriye iburanisha.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, kandi ayo mategeko afite icyo avuga ku muburanyi wahamagajwe ntiyitabe.

Umushinjacyaha yahereye kuri raporo yatanzwe n’ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge Rusesabagina afungiwemo, ihamya ko ku wa 30 Ukuboza 2021 yamenyeshejwe ko afite urubanza kuri uyu wa 17 Mutarama.

Gusa ngo “Rusesabagina yanze gushyira umukono kuri iyo nyandiko,” abandi 20 bareganwa barayisinya.

Umushinjacyaha yanavuze ko ubwo ababuranyi bategurwaga mbere y’iburanisha ngo babanze kwipimisha COVID-19, Rusesabagina yanze ko bamupima kuko atazitabira iburanisha.

Umushinjacyaha ati “Ibyo byose bikaba bikomeza kwerekana, Nyakubahwa Perezida, ko kutaza kwa Rusesabagina ntabwo ari uko atamenyeshejwe mu buryo bukurikije amategeko, ahubwo ari umugambi wo kutitabira urubanza ku bushake bwe, anakomeje, kuko no ku rwego rwa mbere imyitwarire imeze itya niyo yamuranze, kuko urubanza rwakomeje kandi rupfundikirwa adahari.”

Abavoka barimo Me Jean Rugeyo wunganira Nsabimana Callixte Sankara na Nsengimana Herman bavuze ko mu kubahiriza amategeko, urukiko rwasuzuma neza uwamenyesheje Rusesabagina ko afite urubanza, kuko muri raporo y’ubuyobozi bwa gereza havugwamo ngo “twamenyesheje”.

Ni ububasha ngo bufitwe n’Ubwanditsi bw’urukiko cyangwa abahesha b’inkiko b’umwuga, ku buryo bigaragaye ko ari gereza yabikoze byaba bidakurikije amategeko.

Urukiko rwafashe umwanya ngo rwiherere rufate umwanzuro warwo. Byari ukwemeza niba urubanza rukomeza Rusesabagina adahari cyangwa rugasubikwa akongera gutumizwa, niba koko mbere hari amategeko yishwe.

Mu cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri, Umucamanza yavuze ko urukiko rusanga kuba Rusesabagina yaramenyeshejwe n’umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge afungiyemo, ko agomba kwitaba urukiko ku wa 17 Mutarama 2022 ariko akaba ataritabye urukiko nta mpamvu, bigaragaza ko yahisemo kutitaba ku bwende bwe.

Bityo urubanza rukaba rugomba kuburanishwa adahari hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 128, igika cya mbere, cy’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo ku wa 19 Nzeri 2019.

Urukiko rwemeje ko umuyobozi wa gereza ya Nyarugenge afite ububasha bwo kumenyesha abaregwa bafungiye muri gereza ayobora, ibyerekeranye no kwitaba urukiko, ndetse ko Rusesabagina Paul yamenyeshejwe itariki y’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko.

Yakomeje ati “Urukiko rutegetse ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa Rusesabagina Paul adahari.”

Rwategetse ko iburanisha rizakomeza ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, guhera saa 8:30.

Umuryango wa Rusesabagina uheruka kuvuga ko atazitabira iburanisha mu bujurire, kubera ko atizeye ubutabera.

Ni n’icyemezo yafashe mu rubanza ku rwego rwa mbere mu Urukiko rukuru, maze rumuburanisha adahari ndetse ibyaha biramuhama, akatirwa gufungwa imyaka 25.

Mu rubanza rwasomwe ku wa 20 Nzeri 2021, Urukiko Rukuru, rwahamije Rusesabagina ibyaha byo kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

Yagizwe umwere ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe, mu gihe ibindi bikorwa byakorewe mu bitero bya FLN no gutera inkunga iterabwoba, bigize icyaha yahamijwe cyo gukora no kugira uruhare mu gikorwa cy’iterabwoba.

TAGGED:featuredIterabwobaPaul RusesabaginaUrukiko rw'Ubujurire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Igiye Gutangira Kujyana i Dubai Abaturutse Kigali, Entebbe, Bujumbura…
Next Article Serge Pereira Umushoramari Ukomoka Muri Congo-Brazaville Yakiriwe Na Perezida Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Qatar Irongera Yakire Intumwa Za DRC Na AFC/M23

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Trump Arashaka Kwicaranya Putin Na Zelensky

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?