Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Urukumbuzi Rwo Gutsinda APR FC Rwashize
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Urukumbuzi Rwo Gutsinda APR FC Rwashize

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 February 2023 11:01 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abafana ba Rayon Sports baraye mu byishimo nyuma yo gutsindira APR FC kuri Stade mpuzamahanga ya Huye. Yayitsinze igitego 1-0, biyibera intsinzi yari ikumbuye kubera ko yabiherukaga mu myaka ine ishize.

Hari ku munsi wa 19 wa Shampiyona y’u Rwanda.

Myugariro wa Rayon Sports utaherukaga mu kibuga witwa Abdoul Rwatubyaye yakinnye uyu mukino afatanya na Eric Ngendahimana wakinanye hagati na mugenzi we Eric Mbirizi.

Rayon Sports yatangiye ikina neza cyane mu minota ya mbere igerageza no kugera imbere y’izamu ariko intsinzi ibanza kwanga.

Bidatinze APR FC nayo yazamuye igitutu kuri Rayon ikina neza ariko mu rwego rudahambaye.

Ku munota wa 28, Essomba Willy Onana yateye agira ngo arobe umuzamu ariko undi ‘arawumira’.

APR FC yabaye nk’ibibonyemo uburyo bwo kuzamukana umupira igasiga abakinnyi ba Rayon hanyuma igatsinda ariko ujya muri koroneri, Bizimana Yannick agize ngo agiye kuyitera, ayita hanze.

Ku munota wa 31 Rayon Sports yasatiriye umupira ufitwe  na Onana maze Ruboneka Jean Bosco wa APR FC amukorera ikosa ku ruhande rw’ibumoso ahabwa ikarita y’umuhondo ndetse na coup-franc ya Rayon Sports.

Iyi coup –franc niyo yatumye Rayon ishira intimba yari imaranye imyaka ine yo kudatinda APR FC.

Ntibyari byoroshye kubera ko watewe na Héritier Luvumbu maze Eric Ngendahimana atsinda igitego ku mupira wabanje gukurwamo na Ruboneka Jean Bosco ariko umusifuzi wo ku ruhande avuga ko igitego cyari cyagezemo.

Byasaga n’aho bacyanze.

Nibwo abafana ba Rayon Sports bahagurutse ‘batera Murera.’

Urukumbuzi rwo gutsinda APR FC bari barumaranye imyaka ine

Muri rusange Rayon Sports yakinnye neza ugereranyije na APR FC.

Igice cya kabiri APR FC yagitangiye ikuramo Djabel Manishimwe na Byiringiro Lague batakinnye neza mu cya mbere.

Basimbujwe Ishimwe Anicet na Ishimwe Fiston.

Rayon Sports nacyo yagikinnye neza.

APR FC ku munota wa 67 yongeye gusimbuza ikuramo Niyibizi Ramadhan ishyiramo Nshuti Innocent n’aho Mugunga Yves asimbura Bizimana Yannick.

Iminota ya nyuma y’umukino yaranzwe no kutemeranya kw’abatoza ku byemezo by’abasifuzi ndetse biza gutuma abatoza bungirije b’amakipe yombi bahabwa amakarita y’umuhondo.

Rayon Sports yaherukaga gutsinda  APR FC taliki  20 Mata 2019.

Hari kuri Stade Amahoro ubwo yayitsindaga  nabwo igitego 1-0.

Kuba yaraye itsinze APR FC byatumye izamuka ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 36 ku mwanya wa kane inganya na AS Kigali na Gasogi United zose zikurikira APR FC ifite amanota 37 ku mwanya wa mbere.

TAGGED:APRfeaturedHuyeIntsinziRayonRwatubyayeShampiyonaUmupira
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Agakiriro Ka Gisozi Katokombeye
Next Article Bakurikiranyweho Kwiba Uruhinja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?